Umujyanama wa Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sureyimana, avuga ko umuryango w’abayisiramu mu Rwanda wamaganye imvugo za IS (Islamic State) z’uko abayisiramu bo mu Rwanda baba bibasirwa n’abakristu. Muri ubwo butumwa, IS yatunze agatoki u Rwanda mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu by’Afurika. Yavuze ko u Rwanda ruri gutambamira intambara yera izwi nka Jihad (intambara yera ya Kiyisilamu). Ku mbuga nkoranyambaga, abashyigikiye IS bati ” Ni iguhugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kiri guhohotera Abayisilamu.” Kuri iyi ngingo, Sheikh Mbarushimana Sureyimana, yabwiye VOA ko “Umuryango w’abayisiramu mu Rwanda wamaganye izi mvugo zuko abayisiramu bo mu Rwanda baba bibasirwa n’abakristu.” Hari hashize imyaka isaga ine mu Rwanda habaye urubanza rw’abaregwaga n’Ubushinjacyaha icyaha cy’iterabwoba gishingiye ku myumvire y’idini ya Isilamu. Icyo gihe abantu 41 b’Abisilamu ni bo batangiye kuburanishwa, bamwe baza kugirwa abere, abandi barakatirwa. Mbarushimana, yemera ko hari urubyiruko rw’abayisiramu mu Rwanda rwari rwatangiye gukurikira inyigisho z’iyi mitwe, ariko ko bakomeje kubaha inyigisho zibakura mu cyo yise ubuyobe. Hari abakurikiranira hafi imikorere y’iyi mitwe ivuga ko igendera ku mahame y’idini nya Isilamu batashatse ko amazina yabo ashyirwa hanze, babwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko n’ubwo ingabo z’u Rwanda zatabaye abaturage bo muri Mozambike, bari baratatanijwe n’iyi mitwe, ariko bafite ubwoba ko iyi mitwe ishobora kuba yakwihimura ku Rwanda ikaza kubuza Abanyarwanda umutekano. Gusa ingabo z’u Rwanda zitangaza ko ziteguye kurwanya uwagerageza kuza kubuza abaturage umutekano wabo. Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu utangaje ibyo nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique baherutse gutangaza ko bisubije umujyi wa Mocimboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike.


