Umuryango wa Dani Alves wavuze ku byo kuba yiyahuriye muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umunyabigwi wa FC Barcelona, Dani Alves akatiwe gufungwa imyaka ine n’igice muri gereza azira gufata ku ngufu, hari amakuru yavuzwe ko yaba yiyahuriye muri gereza.

Ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter niho hasakaye amakuru avuga ko Dani Alves yaba yiyahuriye muri gereza afungiyemo yo muri Esipanye.

Umunyamategeko wa Daniel Alves ahakana ayo makuru yivuye inyuma aho avuga ko ibyo ari ibihuha byatangajwe n’umunyamakuru w’imikino, Marcelo Bechler.

Bechler ukorera TNT Sports na Rà¡dio Itatiaia utuye i Barcelona muri Esipanye azwiho gutangaza amakuru mbere y’abandi cyane cyane amakuru yo muri Esipanye.

Si umunyamategeko wa Dani Alves wenyine wahakanye ayo makuru ahubwo n’umuvandimwe we yayahakanye yivuye inyuma.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ney uvukana na Dani Alves yahakanye amakuru yose avuga ko umuvandimwe we yiyahuriye muri gereza.

Yagize ati: “Ubu abantu babasazi barashaka ko umuvandimwe wanjye apfa. Abantu mukora ibyo nta miryango mugira.

Dani Alves yakatiwe imyaka ine n’igice y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *