Kuri uyu wa Gatatu Ugushyingo 2016, umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa wanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko umugogo we uzatabarizwa mu mahanga, aho wemeje ko umwami agomba gutabarizwa mu Rwanda n’ubwo itariki itatangajwe.
[ad id=”44145″]
Ibi ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Amerika rivuga ko umuryango we ariwo wafashe iki cyemezo. Riragira riti: “Umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste uramenyesha Abanyarwanda bose, incuti n’abavandimwe ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cyamubyaye , i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe, aherekejwe n’Abanyarwanda yakunze ubuzima bwe bwose. Italiki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma mukazayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”
Boniface Benzige, umuvugizi akaba n’umujyanama w’umwami Kigeli, mu ntangiriro z’iki cyumweru yari yatangaje ko umwami adashobora gutabarizwa mu Rwanda, ko mbere yo gutanga yari yasabye ko azatabarizwa muri Amerika. Ibi ngo bikaba byaraterwaga no kuba atarabashije kugaruka mu gihugu cye nk’umwami mu gihe yari akiriho. umuryango we wasabye Abanyarwanda kudakomeza gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya.
[ad id=”44145″]
Ibi bitangajwe mu gihe Leta y’u Rwanda yo yari imaze igihe itangaje ko izirengera ibizasabwa byose ngo umugogo w’umwami Kigeli ugezwe mu Rwanda, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 18 Ukwakira, ryagiraga riti “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, Leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe.”
Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, 2016 ku myaka 80 y’amavuko.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com
Â
Â
Â
Â


