Umuryango w’umucuruzi wari ukomeye mu Rwanda Nyakwigendera Rwigara Assinapol wavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kuwutoteza bitagira akagero bijyanye no gufata ibyemezo birimo no gusenya igorofa ryabo ngo kuko ryubatswe nta byangombwa babifitiye.Hagati aho amakuru aravuga ko umupfakazi wa Nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi na polisi ariko Polisi y’u Rwanda ntacyo irabivugaho .
Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye birimo Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, BBC, , Ijwi ry’Amerika ( VOA)Ireme , Imirasire,umuryango na Radio Flash aravuga ko uyu muryango ubabajwe cyane n’ibyo ubuyobozi bwakomeje kuwukorera na mbere gato y’uko uwo musaza yitaba Imana.

Uyu munyemari yitabye Imana mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka w’2015 aho igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko yishwe n’impanuka y’imodoka ariko umuryango we ukavuga ko yishwe n’abantu ariko ntugaragaze ibimenyetso by’abamwishe.
Umurango wa Rwigara uvuga ko ubuyobozi bwagiye buwibasira mu buryo butandukanye nko gufatira ibibanza byawo, ibyemezo byo gusenya igorofa no kwamburwa uruhushya rwo kubaka ngo ikavuga ko ntarwo bari bafite bubaka iyo nzu kandi nyamara ngo ruhari.
Ibi bikorwa uyu muryango wita gutotezwa no kwibasirwa n’ubuyobozi ngo byatangiye mbere y’uko Rwigara Assinapol yitaba Imana ariko ibi byose ntabwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bubyemera. Burabihakana.
Umuryango wa Rwigara wandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame umusaba ibisobanuro ku buryo Rwigara yapfuyemo.
Ibi, umukobwa wa Rwigara witwa Diane yongeye kubisubiramo ashize amanga ati:” Nta bwoba dufite”.
Anasobanura uko bibasiwe, Diane yagize ati:” Ntabwo bazatumaraho ibyacu byose. Nicyo cyatumye bica data kugira ngo begukane ibye byose ariko yarabyanze.

Radio BBC yaraye itangaje amakuru y’ifungwa rya Adeline Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara ngo bivuye ku biganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali uravuga ko ibyo uyu muryango uvuga nta shingiro bifite. Ubuyobozi bukaba bwateye utwatsi ibyo birego.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko kubaka iryo forofa byakozwe mu buryo butubahirije amategeko n’ikimenyimenyi ryubatswe nta byangombwa bafite.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 07/08/2015, Madamu Adeline Rwigara yatangarije Ijwi rya Amerika ko Polisi ( Urwego rw’ubugenzacyaha CID)yamuhamagaye ngo yitabe akavuga ko afite aho atabaye, azaboneka amu cyumweru gitaha, ariko akaba yatewe iwe n’Abapolisi bagombye kurira igipangu bagasimbukiramo imbere bahita bamuta muri yombi.
Ku rundi ruhande ikinyamakuru Umuryango cyagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, uyu muvugizi yirinze kugira icyo atangaza ku itabwa muri yombi rya Madame Adeline Rwigara umupfakazi wa Rwigara Assinapolo
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ntibyadushobokera ariko turacyakomeza nyuma yo kuvugana n’umuvugizi akatubwira niba koko itabwa muri yombi ry’uyu mugore ari ukuri cyangwa ataribyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


