Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa hanze waragabanutse

Sangiza iyi nkuru

Ubukungu bw’u Rwanda bwagaragayemo igabanuka ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2024 .

Imibare y’umusarurombumbe w’igihugu (GDP) iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihe umusaruro w’ibiribwa wiyongereyeho 8 ku ijana bitewe n’umusaruro mwinshi wabonetse mu isizeni ya mbere, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 6% mu gihembwe cya kabiri ugereranije no mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Umuyobozi mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yasobanuye ko igabanuka ry’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga ryatangiye mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023, kandi gahunda yo gutera ibiti by’ikawa bishya bisimbura ibya kera byagize ingaruka zikomeye ku musaruro wayo nka kimwe mu bicuruzwa ngandurabukungu byoherezwa mu mahanga mu buhinzi.

Yongeyeho ko ari kimwe no ku musaruro w’icyayi ubusanzwe ugabanuka kubera kubura imvura mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu cy’umwaka.

Ku bijyanye n’urwego rw’inganda, imibare ya NISR yerekana ko muri rusange rwiyongereyeho 15 ku ijana, bitewe n’izamuka ry’ibikorwa by’ubwubatsi n’inganda, nyamara, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagabanutseho kabiri ku ijana, bityo, haba igabanuka ry’ibyoherezwa mu mahanga nka Coltan na Gasegereti byagabanutseho umunani n’icyenda ku ijana.

Murenzi yagize ati: “Impamvu nyamukuru yateye igabanuka rya kabiri ku ijana ni ibihe by’ikirere bitameze neza muri Mata na Gicurasi byagize ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi indi mpamvu ni ugutegereza ibiciro ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho bituma ducukura tukabika, ariko kandi hari ibyoherezwamara twandika ibyoherezwa “.

Ku rundi ruhande, iterambere ry’inganda ryatewe no kwiyongera kugeza kuri 18 ku ijana mu gutunganya ibiribwa, na 28 ku ijana mu bijyanye n’imyambaro, n’impu.

Ibicuruzwa by’ibyuma, imashini, n’ibikoresho byiyongereyeho 29 ku ijana mu gihe umusaruro w’imiti, rubber, n’ibikoresho bya pulasitike wiyongereyeho 20%.

Serivisi nka kimwe mu bizamura cyane GDP, zazamutseho 10 ku ijana, aho ubucuruzi detaille no kuranguza byiyongereyeho 10 ku ijana, ibikorwa byo gutwara abantu ku gipimo cy’icyenda ku ijana, amahoteri na resitora ku gipimo cya 20%, na serivisi z’imari ku gipimo cya 10%, mu gihe serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga zazamutseho 33 ku ijana.

Muri rusange ubukungu bwazamutseho 9.8 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2024, buvuye ku 9.7 ku ijana bwazamutseho mu gihembwe cya mbere.

Ibi byose byatumye umusarurombumbe w’u Rwanda ugera kuri miliyari 4.515 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 3.972 yabonetse mu gihembwe cya kabiri cya 2023.

Urwego rw’ibarurishamibare rwakomeje kugira amakenga mu iterambere rusange ry’umwaka riteganijwe kuri 6,6 ku ijana. Ni mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutseho 8.2 ku ijana mu 2023.

Minisitiri w’imari, Yusuf Murangwa, yavuze ko iterambere ry’ubukungu rito ugereranyije n’ibihe bishize ryatewe n’ihungabana ry’ubukungu ku Isi yose muri rusange, kandi ko rizavugururwa harebwa imikorere mu bihembwe bibiri biri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *