Umusaza ashinja Umurenge wa Kigeyo kumukura ku rutonde rw’abahabwa ingoboka

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Ayirwanda Joseph Karenge utuye mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro, aravuga ko ubuyobozi bw’uwo murenge bwamukuye ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP kubw’i mpamvu avuga ko atamenyeshejwe.

Ni umusaza witwaza akabando binagaragara ko afite intege nke z’umubiri, ufite imyaka 71 y’amavuko nk’uko Indangamuntu ye yatangiwe mu murenge wa Kigeyo wo mu karere ka Rutsiro ibigaragaza.

Nk’uko agatabo ke ko mu murenge SACCO Ngwino urebe Kigeyo kabyerekana na we ubwe akabyivugira, amafaranga y’ingoboka we yita ay’ubusaza yari asanzwe ahabwa anyujijwe muri iyo SACCO kuva mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka yarahagaze, ibintu avuga ko bimugiraho ingaruka mbi.

Ati: “Ni Soke (ASOC) w’umurenge wahagaritse amafaranga najyaga mfata y’ubusaza kuva mu ishingirira bashingirira biriya bishyimbo byo mu ihinga rirangiye … abandi ubu bari gufata ayo mafaranga ariko njye ntayo kuri SACCO ngerayo bakanyirukana ngo baransibye nta mafaranga yanjye yaje”.

Uyu musaza yungamo avuga ko uku kutagerwaho n’ayo mafaranga bimugiraho ingaruka mbi kuva byatangira. Ati: “Ubu ndi kwicwa n’inzara dore umubiri warumye kubera kuburara rwose nta kintu ngira mumvuganire dore abadepite baratubwiye ngo nihagira abayobozi baturenganya tuzajye tuvuga ibibazo byacu no kuri radiyo Isangano abantu babimenye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo avuga ko cyatewe n’uko uyu musaza yakuwe mu cyiciro cy’ubudehe yari arimo, Rutayisire Déogratias yasobanuye iki kibazo.

Gitifu Rutayisire ati “Uwo musaza anafite ikibazo cyo mu mutwe ariko ni uwacu uko byagenda kose, yari asanzwe ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse akarere kanamukodeshereza inzu yo kubamo gashyiramo n’ibikoresho byo mu nzu, nyuma sinzi abahise bamushuka bamujyana i Nyamyumba [mu karere ka Rubavu] inzu arayita n’ibikoresho arabijyan”.

Rutayisire yakomeje abwira Radio Isangano dukesha iyi nkuru, avuga ko uwo musaza ageze mu karere ka Rubavu yashutswe agahindurirwa icyiciro cy’Ubudehe. Ati “Ubwo ageze i Nyamyumba noneho banamugiye mu matwi ngo ahinduze icyiciro cy’ubudehe aragihinduza, bamushyira mu cya kabiri kandi ubundi umuntu ajya mu cyiciro cyisumbuyeho ari uko yabonye ubushobozi bwisumbuyeho nyine bubimwemerera, rero twavuganye no ku karere ngo barebe uko badufasha asubizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko n’ubwo azerera atyo ni umuturage wacu.”

Mu bice bitatu by’ingenzi bigize gahunda ya VUP yatangijwe mu Rwanda muri 2008 igamije gukura abanyarwanda mu bukene, harimo igice cy’inkunga y’ingoboka kizwi nka Direct Support mu Cyongereza, aho bamwe mu baturage biganjemo abasaza n’abakecuru batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, buri kwezi hari amafaranga bagenerwa, agamije kubafasha mu mibereho yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *