Umusaza Joseph Bataziine w’imyaka 89 y’amavuko, wasezerewe mu gipolisi cya Uganda ku butegetsi bwa Milton Obote mu mwaka w’1984, aratakambira Leta ngo imuhe amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru nyuma kuko ntarayahabwa kuva icyo gihe.
Bataziine ubu atuye mu gace ka Rugando mu Karere ka Rwampara, avuga ko ubwo yari umupolisi mu gipolisi cya Uganda, yari afite ipeti rya ‘Fire Constable’ (ubu rigereranwa n’irya Sergeant, akaba umwe mu bari bashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bakoreraga ku kibuga cy’indege gito cya Entebbe.
Icyemezo Daily Monitor dukesha iyi nkuru yabonye, cyerekana ko uyu musaza yakoreye Polisi y’Igihugu kuva mu 1961, ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru tariki ya 11 Kamena 1984.
Avuga ko icyo gihe yahise asubira mu rugo kwita ku mugore we n’abana. Ati: “Nyuma yo guhabwa ikiruhuko, naraje nsanga umugore. Nitaye ku bana na nyirakuru.”

Gusa kuva ubwo nta mafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru arahabwa. Ati: “Muri iyi myaka yose, nta mafaranga y’ikuruhuko nigeze mbona, natanze ibyangombwa byose bikenewe. Nagerageje uburyo bwose bushoboka ariko byaranze. Ubu nta gatege mfite kandi meze nk’umurwayi.”
Ikibazo cy’uyu musaza cyagiye kimenyeshwa inzego zose zaba izo muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere ndetse na Polisi y’Igihugu, ndetse hari n’abapolisi bagerageje kumuvugira ariko ntabwo arayahabwa.
Milton Obote yayoboye Uganda kuva mu 1962 kugeza mu 1966, arongera ayiyobora kuva mu 1980 kugeza mu 1985. Yasimbuwe na Yoweri Museveni wamuhiritse ku butegetsi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


