Umushinga wo kubaka ibyambu bine mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu waradindiye bitewe no gusubiramo inyigo y’uko bizaba biteye, imiterere mibi y’aho byari kubakwa ndetse n’iyaduka ry’icyorezo cya Coronavirusi. Uyu mushinga wari watangijwe mu 2018 ufite agaciro ka miliyari 22 z’amafaranga y’ u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n’ubukerarugendo ku kiyaga cya Kivu. Kugeza ubu nturarangira nk’uko TNT yabitangaje. Biteganyijwe ko ibi byambu bine bizubakwa mu Karere ka Rubavu ahitwa Nyamyumba, mu Karere ka Rusizi ahitwa Bugiki, mu Karere ka Karongi ku isoko ry’abambukiranya imipaka no mu Karere ka Rutsiro, icyambu kikubakwa mu gace ka Nkora. Mu gihe ibikorwa byo kubaka byari kuba byasojwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, hajemo ibibazo nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yabitangaje. Avuga kuri uku kudindira, Munyampenda yatangarije TNT ati ” Abakoze inyigo barayikabirije. Byadusabye gufata undi mwanya ngo tunonosore inyigo, dukore indi ijyanye n’amikoro yacu.” Munyampenda kandi yavuze ko ” N’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka kuri uyu mushinga nk’aho abakozi babaga batemerewe kuza mu kazi ari bose, hagakora 30% gusa.” Uyu muyobozi avuga ko ibi bibazo byatumye ibikorwa byo kubaka bizarangira mu mpera za 2022 ku cyambu cyo muri Rubavu, mu ntangiriro za 2023 ku cyambu cya Rusizi naho Rutsiro na Karongi ni mu ntangiriro za 2024, aho kuba mu ntangiriro za 2022 nk’uko byari byitezwe ubwo uyu mushinga watangizwaga. Kugeza ubu imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa muri Rusizi na Rubavu mu gihe ku byambu byo muri Rutsiro na Karongi bikiri mu byo gushaka uzatsindira isoko ryo kubyubaka.


