Umushyikirano2019: Gusenyera abaturage, ibiciro by’ibiribwa, imisoro ihanitse; bimwe mu byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019, ikaba yitabiriwe n’abarenga 2000 i Kigali.

Ubusanzwe inama n’ iyi ihuza abaturage b’ingeri zinyuranye z’ igihugu n’abaturage bayitangamo ibitekerezo bakoresheje itumanaho aho bibereye mu giturage iwabo ndetse no mu migi. Iyi nama ikaba iterana buri mwaka nk’uko biteganywa n’itegekonshinga mu ngingo yayo y’140, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Inama nkuru y’Umushyikirana ikaba iza kumara iminsi ibiri (tariki ya 19 na 20 Ukuboza 2019) igateranira muri “Convention Center”.

Byakunze kugaragara mu nama zatambutse ko ibizaganirirwamo biba birebana n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera. Izo ngingo zikaba zitegurwa na Leta biciye muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Guverinoma. Ntaho byakunze kugaragara ko abaturage bagira uruhare mu mitegurire yayo cyane cyane ku bizigirwamo nko gubaha urubuga mu kugaragaza ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zireba ubuzima bwabo nk’abafatanyabikorwa mu bibakorerwa mu gufata imyanzuro y’ibibakorerwa ( participative approach), rimwe mu mahame aranga imiyoborere myiza.

Ni muri urwo rwego byabaye ngombwa ko abaturage ubwabo bandika byinshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza amarangamutima ku byo basanga inama y’Umushyikirano y’uyu mwaka itakagombye kubura kwigaho.
Twagerageje kubyegeranya no kubikusanya maze dusanga ku isonga abaturage bifuza bagaruka:

1. Isenyerwa ry’abaturage mu mugi wa Kigali bivugwa ko batuye mu manegeka no mu bishanga. Iki ni ikibazo kimaze iminsi kitavugwaho rumwe hagati y’ubuyobozi n’abaturage, aho bivugwa ko bikorwa nta gahunda ihamye iteguye neza yo kubikora nko kudaha abaturage integuza, no kutabategurira bamwe aho bajya nyuma yo gusenyerwa, kudahabwa ingurane n’ibindi. Ibyo abaturage bakaba babifata nk’akarengane bagirirwa kuko bituma bibera mu bimeze nk’amatongo.

Munyankindi wo mu Murenge wa Gatsata aganira na Bwiza.com yagize ati “Ubu ni aha naraye, abana n’umugore bari mu baturanyi, ubu turi ku gasozi, turi mu rujijo kuko ntiwavuga ko bari bukubarire kandi bamaze kugusenyera. Twahisemo kuba turi aha kuko nta handi ho kujya dufite”.

Iki kibazo kimaze iminsi muri Kigali, bamwe bakaba bibaza uzabarenganura mu gihe bavuga ko barimo kurengana.

2. Izamuka ry’ibiciro by’ ibikoresho by’ ibanze birimo cyane cyane ibiribwa.

Izamuka ry’ibiciro muri iyi minsi naryo riri mu bihangayikishije ku masoko atandukanye yo mu Rwanda, aho usanga cyane cyane ibiciro by ibiribwa byarazamutse mu buryo bukabije kugeza byikuba kabiri ku biciro byari bisanzwe, bityo bikaba byaragize ingaruka ku buzima rusange bw’umuturage.

Batanze urugero nk’ibishyimbo mu kwezi kwa mbere byari ku kigereranyo cy’amafaranga 350 ku kiro kimwe, ubu kiri hagati ya 600 na 800Frw, hari n’aho mu minsi ishize byari byageze ku 1000Frs.

Inyama z’inka zivanze zavuye ku 2000 Frw zigera kuri 2700 Frw, ikiro k’iroti cyavuye ku 2700 Frw kigera ku 3700 Frw.
Si ibi gusa tuvuze hejuru kuko n’ibindi nka kawunga, umuceri, ifu y’ubugari n’ibindi nkenerwa ibiciro byarushijeho kuzamuka.

3.Imisoro ihanitse cyane na yo n’ikibazo abaturage bagaragaje ko ari imbogamizi igira ingaruka mbi ikanadindiza imibereho myiza yabo.

Nkusi ati “Rwose imisoro irakabije cyane, barebe uko bagabanya kandi RRA na yo iragorana mu mikorere yayo kuko yo iyo ikwishyuza ntusinzira kuko iyo utinze amande aba yikuba nyamara yo ishobora kumara umwaka uyishyuza itakwishyura kandi yo ntijya yica amande”.

4. Ikibazo k’ibyiciro by’ubudehe na cyo abaturage barifuza ko cyakongera kugarukwaho kuko kikibera benshi imbogamizi, aho usanga umuturage arya rimwe ku munsi na bwo yiyushye akuya ariko ugasanga ari mu kiciro cya Gatatu, bityo bikamubuza kuba yahabwa inkunga cyangwa n’akazi muri VUP.

5. Ruswa n’akarengane bigikorwa na bamwe mu nzego z’ibanze, bamwe mu bashinzwe umutekano, ubutabera n’abandi mu bafata ibyemezo. Iki na cyo cyagarutsweho n’abaturage ko cyazaganirwaho. Ku buryo bifuza ko ababigiramo uruhare batajya bakingirwa ikibaba n’abakomeye ahubwo bakaba bakurikiranwa bagahanwa. Ibi kandi bigakorwa mu buryo bwose hatabayemo ivangura ry’udufi duto n’ibinini.

Ibi hamwe n’ibindi byateganyijwe ku ngingo zizigwaho , abaturage barasanga nibagira uruhare mu kubitangaho ibitekerezo no gufatanya n’inzego zinyuranye zibayobora mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ifatirwa muri iyi nama, bizarushaho kubyara umusaruro.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umushyikirano2019: Gusenyera abaturage, ibiciro by’ibiribwa, imisoro ihanitse; bimwe mu byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho
    mwiriwe tubashimiye ko mutugezaho bimwe mubyavugiwe mu mushyikirano ariko burya nabatabashije kuhagera bakaba batanga ibitekerezo hari ikibazo cyahantu hagiye hanyuzwa imihanda umuhanda ukagera ahantu hubatse inzu ariko inzu igasigara kumukingo kuburyo hari amahirwe menshi yo kuba yamanuka ntihabeho nokubakira umukingo ariko bagera ahari ipoto yumuriro bakayubakira hagakwiye kubaho nubundi bugenzuzi bwimihanda yibitaka.murakoze

  2. Umushyikirano2019: Gusenyera abaturage, ibiciro by’ibiribwa, imisoro ihanitse; bimwe mu byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho
    mwiriwe tubashimiye ko mutugezaho bimwe mubyavugiwe mu mushyikirano ariko burya nabatabashije kuhagera bakaba batanga ibitekerezo hari ikibazo cyahantu hagiye hanyuzwa imihanda umuhanda ukagera ahantu hubatse inzu ariko inzu igasigara kumukingo kuburyo hari amahirwe menshi yo kuba yamanuka ntihabeho nokubakira umukingo ariko bagera ahari ipoto yumuriro bakayubakira hagakwiye kubaho nubundi bugenzuzi bwimihanda yibitaka.murakoze

  3. Umushyikirano2019: Gusenyera abaturage, ibiciro by’ibiribwa, imisoro ihanitse; bimwe mu byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho
    Imisoro igabankwe pe..

  4. Umushyikirano2019: Gusenyera abaturage, ibiciro by’ibiribwa, imisoro ihanitse; bimwe mu byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho
    Imisoro igabankwe pe..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *