Umusifuzi wigeze gusifurira Rayon Sports na Mamelodi Sundowns yakoreye ibara mu mukino wa Mali na Tunisia

Sangiza iyi nkuru

Umusifuzi Janny Sikazwe wigeze gusifura umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns, yakoreye ibisa nk’amahano mu mukino w’Igikombe cya Afurika ikipe y’igihugu ya Mali yahuriyemo na Tunisia.

Les Aigles du Mali ya Mali na Les Aigles du Cartage ya Tunisia, bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatandatu ari na ryo rya nyuma wabereye kuri Stade ya Limbé.

Igitego cyo ku munota wa 48 w’umukino cya rutahizamu Ibrahim KonĂ© ni cyo cyafashije Mali kwegukana amanota atatu y’uyu mukino itsinze Tunisia igitego 1-0.

Cyakora cyo uyu mukino wasojwe mu buryo butavuzweho rumwe, nyuma y’amahano yakozwe n’umusifuzi Janny Sikazwe wawuyoboye.

Bigitangira hari ku munota wa 85 w’umukino ubwo uyu munya-Zambia yasifuraga ko umukino urangiye nyamara haburaga iminota byibura itanu ngo iminota isanzwe y’umukino irangire.

Nyuma yo kubwirwa na bagenzi be ko yibeshye, byabaye ngombwa ko uyu musifuzi asubukura umukino gusa yongera kuwusoza nanone hakibura amasegonda 20 ngo urangire.

Hagati aho ku munota wa 87 w’umukino Sikazwe yari yeretse ikarita itukura rutahizamu El Bilal TourĂ© wa Mali, asabwe na VAR gusubiramo neza amashusho ngo hamenyekane niba uriya mukinnyi akwiye iyo karita arabyirengagiza.

Nta minota y’inyongera uyu musifuzi uri gusifura igikombe cya Afurika ku nshuro ye ya gatanu ndetse wanasifuye Igikombe cy’Isi cya 2018 yigeze ashyira kuri uriya mukino, mu gihe hari iminota myinshi yagiye itakara.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Tunisia, Mondher Kebaier, yabwiye itangazamakuru nyuma y’umukino ko ibyo uriya musifuzi yakoze ari ubwa mbere yari abibonye mu myaka amaze atoza umupira w’amaguru.

Yavuze ko yakabaye yongera ku mukino iminota irindwi cyangwa umunani, gusa umusifuzi akaba yarangije umukino mu gihe mugenzi we wa kane yiteguraga gutangaza iminota y’inyongera.

Sikazwe arazwi hano mu Rwanda kuko muri 2018 yasifuye umukino wa CAF Champions league Rayon Sports yanganyirijemo na Mamelodi Sundowns 0-0 kuri Stade Amahoro.

Muri uwo mwaka uyu musifuzi yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru na CAF ashinjwa kurya ruswa mu mukino Esperance de Tunis yo muri Tunisia yatsinzemo Primeiro do Agosto yo muri Angola ibitego 4-2, gusa birangira ibihano yari yahawe bikuweho na FIFA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *