Umusimbura wa Priti Patel na we ashyigikiye amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, kuri uyu wa 6 Nzeri 2022 yimitse Umunyamabanga muri guverinoma ushinzwe umutekano w’imbere (Home Secretary), Suella Braverman wasimbuye Priti Patel.

Mu butumwa yatangaje amenyesha ko yatangiye akazi kuri uyu wa 7 Nzeri, Suella yavuze ko mu byo azibandaho mu nshingano ye, harimo kugenzura ukwimuka (immigration).

Yagize ati: “Nishimiye kuba muri Home Office kugira ngo mpure n’itsinda ryanjye, dutangire akazi kacu: guharanira umutekano w’imihanda yacu, gufasha inzego zacu zishinzwe umutekano no kugenzura ukwimuka.”

Ubwo Priti Patel yatangazaga ubwegure bwe tariki ya 5 Nzeri, yasabye Truss wasimbuye Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, kuzaharanira ko amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yubahirizwa, kuko ngo ni cyo gisubizo cyonyine ku bimukira bagerageza kwinjira mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko.

Inkuru yo kwegura kwa Priti Patel https://bwiza.com/?Mu-Bwongereza-Minisitiri-Patel-yeguye-asiga-avuze-ku-masezerano-y-abimukira

Gusa n’ubusanzwe, Truss ubwo yiyamamazaga ahataniye na Rishi Sunak umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservatives n’uwa Minisitiri w’Intebe, bombi bagaragaje ko bashyigikiye aya masezerano y’ibihugu byombi.

Truss wari Umunyamabanga muri guverinoma ushinzwe ububanyi n’amahanga, yasezeranyije abo mu ishyaka rye ko naba Minisitiri w’Intebe, azakomeza ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda bigamije guhagarika ubwato buto ajyana abimukira mu Bwongereza.

Uyu mugore kandi ngo azagurira iyi gahunda no mu bindi bihugu, ku buryo na byo bizajya byakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Inkuru ya Truss na Sunak https://bwiza.com/?London-Abashaka-kuba-minisitiri-w-intebe-bose-biyemeje-gukomeza-umugambi-wo

Amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ku bimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono tariki ya 14 Mata 2022. Kugeza ubu nta mwimukira urohereza bitewe n’uko abashaka kuyatambamira batanze ikirego mu nkiko, basobanura ko abangamira uburenganzira bw’abimukira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *