Umusirikare mushya mu Ngabo za Kenya (KDF) yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yamugaragaje arira cyane ubwo yari mu myitozo ikomeye ya gisirikare, akanasaba umutoza we ko yamureka akaruhuka ariko bikanga.
Muri ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore agaragara azamuka umuhanda w’ahantu h’imisozi, ahetse igikapu kinini ku mugongo ndetse afite n’imbunda mu ntoki.
Nubwo yari amaze kunanirwa, umutoza we yakomeje kumusaba gutera intambwe no kurangiza imyitozo yari arimo. Yumvikana amubwira ati: “Ese urabona umeze neza? Ngaho komeza tugende!”
Uyu musirikare yakomeje kurira cyane, bigaragaza uburemere bw’umunaniro n’igitutu yari arimo guhangana na byo.
Abinjira mu Ngabo za Kenya bakora imyitozo y’ibanze mu Ishuri rya Defence Forces Recruits Training School (DFRTS), riherereye mu mujyi wa Eldoret.
Iyi myitozo iba igamije kubategurira inshingano za gisirikare, ibatoza kwihangana, gukorera hamwe, gukurikiza amabwiriza no guhangana n’ibibazo bikomeye bahura na byo mu kazi kabo.


