Umusirikare w’u Rwanda uheruka kwicirwa muri Centrafrique yahawe umudari w’icyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare barimo uw’u Rwanda baheruka kwicirwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repububulika ya Centrafrique, basezeweho bwa nyuma banahabwa imidari y’icyubahiro.

Sgt Nsabimana Jean d’Amour wo mu ngabo z’u Rwanda yaguye mu gitero cy’imitwe y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Centrafrique ku mugoroba w’itariki ya 13 Mutarama.

Nyuma y’iminsi ibiri hapfuye Cplc Prosper Ndikumana, wo mu ngabo z’u Burundi, waguye mu gace ka Grimari, aho we na bagenzi be n’abandi bakomoka muri Bangladesh bagabweho igitero gitunguranye bari mu nzira bacunze umutekano. Usibye uw’u Burundi, hari n’abasirikare ba Bangladesh bakomeretse.

Umuhango wo kubasezeraho bombi wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minusca ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mutarama 2021, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique; Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo muri icyo gihugu, Gén. B. Izamo.

Ba nyakwigendera bahawe imidali y’ishimwe ihabwa ababaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu muri Centrafrique.

Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown, yavuze ko bababajwe no kubura abasirikare barimo Umunyarwanda n’Umurundi.

Yakomeje ati “Kubura umusirikare umwe ni igihombo kuri twese. Bose basigiye akababaro imiryango n’abana. Nta kintu cyasimbura ibi bihombo.’’

Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko Minusca izakomeza kubakira ku ndangagaciro kayo ko kubungabunga umutekano w’abasivili.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *