Umusirikare wategetswe kwica Gen. Adolphe Nshimiyimana yamennye ibanga, bagenzi be bahembwe kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, nibwo hatangajwe urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wari umusirikare ukomeye mu gisirikare cy’u Burundi ndetse anashinzwe umutekano wihariye wa Perezida Nkurunziza, kuri ubu umwe mu basirikare bari bahawe itegeko ryo kumwica yagize icyo atangaza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru RBI (Radio Burundi international) ni uko umwe mu basirikare bari bateguwe bagomba kwica Gen Nshimiyimana yacitse nyuma yo kubona ko azahembwa urupfu.#
rip
Uyu musirikare utaratangaje amazina ye ku bw’umutekano w’umuryango we, avuga ko yahunze igihugu ubu akaba ashakirwa igihugu yahabwamo ubuhunguro i Burayi.
Uwo musirikare avuga ko yahabwaga amabwiriza yo kwica Gen Adolphe hamwe na bagenzi be bakoranaga mu ngabo kabuhariwe zishinzwe kurinda perezida.
Abasore bishe Gen Adolphe ngo baherewe amabwiriza ahantu h’ubwihisho, mu nzu bahishwemo nyuma yo kumwica ngo ni iy’uwitwa Gén Ndakugarika, bakaba barazaga guhabwa amabwiriza na Nyamitwe Willy umujyanama muri perezidansi.
Nyamitwe ngo yabahaga amabwiriza anabizeza ibihembo, “Turindiriye yuko Komiseri Bunyoni ayatora kwa nyakubahwa” iri ni rimwe mu gambo yababwiye.
Uyu musore kandi avuga ko yahunze nyuma yo kubona ko ibihembo bya Nyamitwe Willy ari urupfu, dore ko anahamya neza ko bagenzi be yasize muri iyo nzu byarangiye bishwe kugirango batazashyira hanze ukuri.
Iyi nkuru ngo ikaba itandukanye n’iyatanzwe ku kinyamakuru Iwacu cyahawe akayabo k’amadorali ya Amerika kugirango kizasohore copies nyinshi zifefeka amakuru ku rupfu rwa Gen Adolphe kandi byarateguriwe muri Perezidansi.
Kandi bitangazwa ko ikipe yari iri kumwe n’uyu musore watanze ubuhamya, bose barangije kwicwa n’abasirikare bashinzwe kurinda Gen. Bunyoni Alain-Guillaume aho yabasize bihishe.
Amakuru yagiye atangazwa n’abantu batandukanye ni uko Gen Nshimiyimana ngo yaba yirishwe mbere, ababonye imodoka iraswa loketi ngo ntiyari irimo Gen Adolphe ahubwo ko ari umurambo we wazanwe ukarasirwa aho mu Kamenge.
Bitangazwa kandi ko Gen. Adolphe yarasiwe muri perezidansi nyuma yo kwigumura ku myanzuro yo gutanga ubuyobozi, uyu mujenerali adashaka ko ihabwa abo adashaka dore ko avugwaho kuba yaravugaga rikijyana ndetse ntanavugirwemo.
Nyuma yo kurasirwa muri perezidansi abari bashinzwe kumurinda ngo bategetswe kumujyana iwe, nyuma indi modoka irimo abakomando barinda perezida barayikurikira bayitera loketi umurambo wa Gen Adolphe wongera kurasanwa n’abari bawurinze 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *