Umusore dufitanye ubukwe mu kwa 6 namufashe asambana n’umugore navuga ko amubyaye, ndumva nataye umutwe- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Amahoro y’Imana abane na mwe, ndi umukobwa w’imyaka 26 iwacu ni mu karere ka Rubavu ku Gisenyi mu mujyi, ni naho ngomba kuba n’umugabo wanjye dufitanye ubukwe mu kwezi kwa 6 ariko byajemo kidobya.

Ntavuze byinsho, nshuti bavandimwe duhurira kuri iki kinyamakuru cya Bwiza.com, ngiye kubatekerereza inkuru mbi yambayeho, n’ubu nkaba ntarayakira.

Kuri pasika ubwo nari ndi mu rugo, nabonye umuntu ampamagaye ati banguka kuri Lodge yitwa….. urebe ibyo umugabo wawe arimo gukora, nabanje kwibaza ikibaye, mfata moto mfite ubwoba ko wenda yaba arimo kurwana cyangwa akaba arimo gukora indi bihabanye n’amategeko.

Nkigerayo uwo muntu yambujije guhita ninjiramo, ni umugore mukuru ukuze pe w’inshuti yo mu ugo, yarambwiye ati icyumba nimero iyi…. Umugabo wawe arimo, kandi ari kumwe n’umugore barimo gusambana.

Ntabwo nigeze ninjiramo, ahubwo nicaye hafi y’umuryango aho hantu, namwandiye message mubwira ko nimugoroba mushaka, ansubiza ambwira ko atari buboneke, mubajije icyerekezo arimo ambwira ko ari i Musanze, ko ari butahe atinze.

Nahicaye amasaha abiri n’iminota itarenze 15, barangije ibyo barimo, umugore ni we wasohotse mbere, aratambuka, umusore yarasohotse ankubise amaso abura icyo akora, asubira mu cyumba, umugore yageze hanze yatsa imodoka aramutegereza abona ntaza, yagarutse mu cyumba ahamagara ngo ‘Cheri, ngwino tugende turimo gucyererwa’.

Umusore yanze gusohokamo, ageze aho abwira uwo mugore bari kumwe, ngo uwo wicaye hanze ni Cherie wanjye, akibimubwira umugore yarasetse cyane arandeba aracira,…. Nahise nsohoka ndataha ngo hato batananyikubitira, kuko nahise ngira ubwoba bwinshi.

Ni byinshi, ntabwo byose nabirondora, ariko kuva uwo munsi, umusore yatinye kongera kumvugisha kandi buri kanya twabaga tuvugana, ambaza uko naramutse, uko niriwe,… kandi tunapanga iby’ubukwe bwacu.

Mungire inama, twagombaga gusezerana mu murenge mu kwa 5, ubukwe tukabukora mu kwa 6, nkore iki koko? Nabaye nk’uwataye umutwe, nabuze n’icyo namukorera kuko yambabarije umutima bidasanzwe, byibura niyo nsanga asambana n’umukobwa mugenzi wanjye, aho kumufatana n’umugore ukuze ndetse unamubyaye, ntakabije, uko namubonye navuga ko afite nk’imyaka nka 52, mu gihe umusore afite 27.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *