Umusore twamenyaniye kuri facebook arimo kunsaba ko tubana, hashize amezi 4 tumenyanye- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani nibwo umusore yanyoherereje friend request kuri facebook ansaba ubucuti, narabyemeye duhera ubwo dutangira kuganira, muri ayo meza ane ashize, arifuza ko twabana bitarenze mu kwa kabiri 2018.

Yanyatse nimero ndayimuha, mbese uretse ibyo kuganira kuri facebook gusa, twagiye tunahamagarana, ageze aho ambwira ko yankunze, biba impaka ndende ariko ngeze aho nemera ntemeye numva ko ari ukunkinisha.

Nyuma twarahuye, turaganira ambwira byinshi ku buzima bwe, ariko ntabwo nari nagera iwe cyangwa aho aba kuko acumbitse hafi y’akazi yambwiye akora muri Kigali.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Haba iwacu ntahazi, amezi 4 ni make ntabwo twari twamenyana neza, ariko ubu icyo ashyize imbere ambwira ko ari ukubana.

Ambwira ko nta nzu afite ko twakodesha, ambwira ko nta wundi mugore yigeze, ngo nta mwana yigeze abyara hanze, … akaba yifuza ko twabana mu kwezi kwa kabiri.

Icyo mbasaba ni inama, ndimo kumubaza igitumye yihuta cyane mu rukundo ku buryo yifuza ko duhita tubana akambwira ko ari urukundo rurimo kubimukoresha, yaba njye nta kanya nabonye ko kumwigaho ngo menye uwo ari we, kandi na we uretse kumbona gutyo, ntazi iwacu, ntazi uko mbayeho, mbese njye ndi mu ihurizo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *