Umusore wacururizaga muri GOICO i Musanze yaguye mu mpanuka ajya i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu basore bivugwa ko basanzwe bacururiza imyenda mu isoko rya GOICO mu Karere ka Musanze yaguye mu mpanuka BWIZA yamenye ko yabereye ahitwa kuri Mukinga, mu muhanda uva i Musanze werekeza i Kigali.

BWIZA yamenye amakuru ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga, ubwo ivatiri yari imutwaye, yagonze ikamyo yari ku muhanda. Bivugwa ko uwapfuye yakomokaga mu Kinigi.

Bivugwa ko umwe mu basore yarokotse iyi mpanuka mu gihe umushoferi yatawe muri yombi.

Hari amakuru ko ivatiri yagonze ikamyo yari iparitse kuko uwari uyitwaye yarangariye muri telefoni. Hari abavuga ko aba basore bari bagiye gushaka imari i Kigali.

Kugeza ubu nta rwego bireba ruragira icyo rubitangazaho rwemeza aya makuru. Ni mu gihe amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga abaguye muri iyi mpanuka. Hari bamwe bavuga ko atari bo bakoze iyo mpanuka bityo bikaba byafatwa nk’ibihuha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ba Kidobya mu karere! FPR Ntiyacuraga imbunda \\ Intandaro y’amakimbirane adashira – Dr Kayumba
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *