Umusore witwa Ronald Tumushime bivugwa ko ari uwo mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali, yafatiwe mu Mujyi wa Kabale muri Uganda, ashinjwa kwiba batiri ziba mu matara abiri yo ku muhanda. Uyu musore w’imyaka 18 nk’uko Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yabitangarije Chimpreports, yafashwe nyuma y’aho kuwa 19 Nyakanga 2022, hari hatanzwe ikirego nomero SD ref 27/19/0/2022 kuri Sitasiyo ya polisi ya Kabale, ko batiri ziba mu matara yo ku mihanda ziri kugenda zibwa. Polisi ishinzwe kugenza ibyaha yatangiye gukurikirana iki kibazo maze kuwa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, nibwo bakurikiranye bijyanye n’amakuru bari bahawe, basanga kwa Tumushime, ucumbitse ahitwa Kigongi A rwagati muri Kabale, habitswe batiri ebyiri z’amatara yo ku muhanda. Iyi nkuru ivuga ko uyu musore yavuze ko izi batiri yazihawe n’uwitwa Rashid ubwo yahatwaga ibibazo. Afande Maate avuga ko hatangiye iperereza ngo hafatwe abari inyuma y’ubu bujura bose.

4 Responses
Umusore ‘wo mu Gatsata’ yafatiwe i Kabale yibye batiri z’amatara yo ku muhanda
Buriya nakubuyede karabuze kuburyo umuntu yambuka umupaka agiye kwangiza ibikorwa remezo ngo arashaka Imari.