Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaha gusezerana n’umukunzi we, Fadhila yarushaga imyaka ine y’amavuko, ku wa 7 Nyakanga 2019, yamubengeye mu rusengero, ngo bitewe n’ibyo batumvikanagaho, none ubu umusore yataye umutwe, ku buryo n’igitsina cye ngo kirereta mu gahanga.
Mansa n’umukobwa bari bagiye gusezerana ngo bose bakomoka mu gace ka Mtwara, gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Tanzania, aka gace ngo kakaba gakunze kuvugwamo amarozi cyane.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mpekuzihuru cyo muri Tanzania, ngo ubwo imiryango yari yateranye, Fadhila na Emmanuel bari bicaye mu rusengero barimo guhabwa inyigisho na pasiteri wari ugiye kubasezeranya, umusore ngo yasohotse nk’ugiye hanze, bategereza ko agaruka baraheba.
Uwitwa Tusajigwe wari watashye ubwo bukwe, yatangarije iki kinyamakuru ati ‘Yadutaye mu kanisa [Urusengero] ntabwo yagarutse, twaramushatse tumubuze umukobwa asubira iwabo ariko umuryango wabo ubabaye cyane”.
Yakomeje avuga ko umusore yamubenze kubera amafaranga, ngo hari ibyo bari basezeranye bakeka ko ari amafaranga, umusore abonye ko bagiye gusezerana ahita abivamo bitaraba.
Nyuma y’iminsi itanu gusa ngo nibwo Emmanuel yatangiye kujunjama, umubiri we utangira kugira impinduka. Andi makuru akavuga ko yari mu rukundo n’undi mukobwa.
Tusajigwe ati “Iyo ari mu nzu nta kibazo aba afite, ariko iyo agerageje kugera mu bandi uhita ubona igitsina cye kirereta mu gahanga, arababaye cyane, bamukoreye ubuhemura, iwabo w’umukobwa barihoreye ariko afite imbaraga yakwiyahura agapfa, n’ubundi yapfuye ahagaze”.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko hari hashize imyaka itatu nabwo umugabo wo muri district ya Mbinga, muri region ya Ruvuma muriTanzanua, na we arozwe muri ubu buryo, ngo igitsina cye kimera mu gahanga, biturutse ku guca inyuma umugore we cyane bari bafitanye abana batanu, bikaza no kurangira amwirukanye mu mitungo akazana undi wari ufite imyaka 19.


