Kayinamura Jean (amazina yahinduwe), umusore w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Nyagahinika mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, yagambiriye kwivanaho ubugabo bwe, akomwa mu nkokora na bagenzi be bamuguye gitumo atarangiza umugambi we.
Byasabye ko abamubonye bihutira kumwambura icyuma yikebeshaga kugira ngo ubugabo bwe yari yamaze kurema uruguma budatakara.

Uyu musore ubu uri gukurikiranwa n’abaganga ntiyasobanuye impamvu yatumye agambirira kwihemukira, ndetse n’ababyeyi be babwiye Imvaho Nshya ko bayobewe ibyateye umwana wabo.
Umubyeyi w’uyu mwana uri mu kigero cy’ubugimbi yahamije ko ntacyo yari abuze mu rugo cyashakwamo impamvu y’iki gikorwa umwana yagambiriye.
Yagize ati “Byatuyobeye! Twabonye atagiye ku ishuri kubera ko yiga muri nayini (uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9) mu gihe tukicyibaza impamvu, twumva bagenzi be bavuga ko arimo kwikata igitsina cye.Turacyakora iperereza ngo tumenye icyaba cyabimuteye, na twe ntabwo tuzi impamvu kuko nta na kimwe yarabuze”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, yahamije aya makuru agira ati “Uwo mwana ni koko twamubonye amaze kwikata hejuru y’igitsina cye, ariko ntabwo cyavuyeho cyose, kugeza ubu uwo musore ntabwo atubwira impamvu yaba yabimuteye gukora ayo mahano”.
Mu gihe inzego zitandukanye zigikora iperereza ryimbitse kuri iki gikorwa cyagawe n’ababyeyi n’inshuti ze, Kayinamura ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kinihira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


