Umusore witwa Adewale Ikedimma wo mu gihugu cya Nigeria, mu gace ka Bauchi , amaze amezi atandatu yarabuze igitsina cye nyuma y’aho asambaniye n’indaya akanga kuyishyura.
Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, nibwo Adewale wabaga mu mujyi i Abuja, ahafite akazi keza, yasambanye n’indaya y’umukobwa ihenze ayizeza kuyiha amafaranga ahwanye n’ibihumbi 10 by’ama- Naira[Amafaranga akoreshwa muri Nigeria], angana n’ibihumbi 25 by’amanyarwanda.
Ubwo uyu musore ngo yamaraga gusambanya iyi ndaya bari bararanye ijoro ryose, bukeye ngo nibwo yanze kuyishyura ndetse anayiteza insoresore zirayihemukira, ariko itaha imubwiye ko itagiye kwicara ubusa, ko izamuhemukira.
Ikinyamakuru buzznigeria.com gitangaza ko nyuma y’amasaha 24 ubwo uyu musore yageraga aho yabaga, yashatse kwihagarika ariko agiye mu bwiherero abura igitsina, ahera ubwo atabaza, ahamara abahisi n’abagenzi asaba ubufasha.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Adewale yasabye kujyanwa aho yari yararanye n’iyo ndaya ngo arebe ko yayibona ngo imukize ariko araheba.
Uwitwa Jerry Ayibaye yatangarije iki kinyamakuru ati “twarashakishije mu zindi ndaya tuzibaza ko zaba zizi uwo mukobwa turaheba, yari yayihemukiye, abana bo ku muhanda baramuhemukira, Adewale ubu aba kwa muganga yitabwaho n’umuryango we”.
Akomeza avuga ko Adewale yabonye ubushobozi bumushiranye bwo kuba mu mujyi ahitamo kujya kurwarira mu bitaro by’iwabo mu gace ka Bauchi, aho ubu abaganga bamushyize udupira mu ruhago yihagarikiramo mu gihe igitsina cye ngo agiheruka nyuma y’umunsi umwe wakurikiye ijoro yaryamaniyeho n’indaya.


