Umuhanzi Masamba Intore umenyerewe mu ndirimbo gakondo aremeza ko umutagatifu we ari se, Sentore Athanase, abandi barimo Yezu na Bikiramariya bakaza bakurikiraho.
Mu kiganiro yagiriye kuri Isimbi TV, Masamba yasobanuye ko iyo ari gutegura igitaramo, yiyambaza umubyeyi we wamusigiye impano kugira ngo kigende neza.
Ubusanzwe ngo ntazi kubandwa cyangwa guterekera, ariko ngo yifuza umupfumu Rutangarwamaboko yazabimwigisha, gusa ngo mu gihe atarabimenya yumva ko abakurambere be ari bo bamuha imbaraga. Ati: “Uburyo rero mbikora ni ukumva ko abakurambere banjye batagiye ngo bahere, bahari. Ibyo nkora byose babireba kandi banyoherereza imbaraga.”
Masamba yakomeje ati: “Mbere y’uko nkora concert, icyo ari cyo cyose ngiye gukora, ndiherera ahantu ngasenga, nasenga kandi ngasaba umutagatifu, ni ko nabyita, Sentore ngo ambe hafi ku byo ngiye gukora kuko n’ubundi ni na we wabindaze.”
Asubirishijwemo niba koko Sentore ari umutagatifu we, Masamba yabishimangiye ati: “Ni we mutagatifu nemera ahubwo. Hakaza Yezu, hakaza Bikiramariya. Burya nkunda ba Mama cyane, ababyeyi batubyara, nkabashushanyamo Bikiramariya, ariko urumva Mutagatifu wanjye ni Sentore.”
Masamba Intore avuga ko ariko kuba Sentore ari umutagatifu we bitamubuza kuba umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, ngo n’ubwo adaheruka gusengera muri kiliziya bitewe n’akazi kenshi.

6 Responses
Umutagatifu wanjye ni Sentore, hakaza Yezu na Bikiramariya: Masamba
Imana yonyine niyo ifite uburenganzira bwo kugira umuntu “umutagatifu”.Ikindi kandi,twese dukora ibyaha.Imana niyo izihitiramo abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka hamwe n’abazazuka kuli uwo munsi,kubera ko bayumviye bakiriho.

So nibyiza kumuha agaciro ariko Yesu niwe byose kuko numucunguzi wabanyabyaha Imana izakumenyeshe ukiri kugirango kuzakubature