Umuti usukura intoki witwa witwa “Lime Fresh hand sanitizer and disinfectant” (Isopropyl alcohol based) ukorwa na Lime Fresh Family Ltd, Limex Falcon wahagaritswe n’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), nyuma yo gusanga utujuje ubuziranenge.
Ibipimo bya Laboratwari byakozwe na Rwanda FDA, byagaragaje ko uyu muti wa “Lime Fresh hand sanitizer and disinfectant (Isopropyl alcohol based)” utujuje ibisabwa, ari na ryo shingiro ryo guhagarika gukoresha no gucuruza uwo muti.
Itangazo ryahyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Agategayo wa Rwanda FDA, Dr. Charles KARANGWA , rivuga ko uwo muti wahagaritswe ku isoko hashingiwe ku itegeko NO 003/2018 ryo ku wa 8 rishyiraho ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), mu ngingo ya 8 igika cya kabiri 2 n’icya 13; no mabwiriza y’Ishami ry’Umuryango W’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Hashingiwe kandi no ku mabwiriza ngenderwaho NO DIS/GDL/026 yatangajwe ku itariki 16/03/2020 ajyanye n’ikorwa ry’imiti isukura intoki ikozwe muri alukolo (Alcchol based hand sanitizer) aho agaragaza ko mu bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, iyo miti isukura intoki igomba kuba irimo alukoro yo mu bwoko bwa etanolo (Ethanol) ku kigero kiri hagati ya 70%-80% cyangwa Isoporopile alukolo (Isopropyl alcohol) ku kigero cya 75%.
FDA iributsa abagura n’abakoresha imiti isukura intoki kubanza kugenzura amakuru ari ku icupa riguriwemo uwo muti, bakitegereza neza ko nibura ugaragaza ingano ya etanolo iri ku kigero cyiri hagati ya 70%-80% (ethanol) cyangwa Isoporopile alukolo (Isopropyl alcohol 75%) n’ibindi by’ingenzi harimo glycerin na hydrogen peroxide.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko umuti ugomba kuba ugaragaza nomero iwuranga (batch number), itariki wakozweho n’igihe uzarangirira (manufacturing and expiry dates) Izina ry’uruganda rwayikoze n’aho ruherereye.
Abakoresha, abagurisha n’abakwirakwiza uwo muti wahagaritswe cyangwa se abakiwufite mu bubiko barasabwa guhagarika kuwukoresha no kuwukwirakwiza ahubwo bakawusubiza aho bawuguriwe.


