Bwiza

Umuti wa Sida utegerejwe n'u Rwanda wageze muri Afurika

Ubuzima•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 07:00
Umuti wa Sida utegerejwe n'u Rwanda wageze muri Afurika

1517910

Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria (Global Fund) cyatangaje ko icyiciro cya mbere cy’umuti wa Lenacapavir urinda kwandura Virusi itera SIDA cyagejejwe muri Zambia.

Uyu muti uterwa urushinge rimwe mu mezi atandatu, ukaba ugamije gufasha abantu badafite virusi itera SIDA kwirinda kuyandura. Biteganyijwe ko uzagezwa muri Uganda mu minsi iri imbere, Zimbabwe ikazawubona mu ntangiriro za 2027.

Kugeza mu Ugushyingo 2026, abantu basaga 189.000 bo mu bihugu 10 bari bamaze guhabwa uru rushinge, mu gihe ibihugu 24 biteganyijwe ko bizaba byamaze kubona uyu muti mu mpera z’uyu mwaka.

U Rwanda na rwo ruritegura kuwutanga ku buntu. Muri Mutarama 2026, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko uzatangira gutangwa mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA.

Lenacapavir uzunganira indi miti isanzwe ikoreshwa mu kwirinda SIDA, irimo ibinini bifatwa buri munsi n’indi miti itangwa mu buryo bw’inshinge.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.