Umutingito ukaze wibasiye Ubuyapani utuma batangira umwaka nabi

Sangiza iyi nkuru


Umutingito ukaze wibasiye Ubuyapani ubwo ku isi abenshi bizihizaga itangira ry’umwaka wa 2024 , aho abaturage bahunze bava mu duce tumwe na tumwe twibasiwe berekeza mu tundi tutagezwemo n’umutingoto.

Ibice byibasiwe n’umutingoto harimo Wajima, iherereye mu ntara ya Ishikawa, mu kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Mutarama 2024.

Uyu mutingito watumye abaturage bata ibyabo bimurirwa mu duce tumwe na tumwe two ku nkombe z’Uburengerazuba, bwa Tokyo.Gusa hari aho byageze urujya n’uruza rurahagarara bitewe n’ibura ry’umuriro ryakurikiye umutingito.

Ikinyamakuru NHK cyatangaje ko uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7,6 wateje imiraba myinshi mu bice by’inyanja y’Ubuyapani hakaba hateganijwe umuraba mwinshi.

Amazu amwe yasenyutse ndetse hitabazwa inzego z’umutekano koherezwa ngo zifashe mu bikorwa byo gutabara, nk’uko umuvugizi wa guverinoma mu Buyapani , Hayashi Yoshimasa yabitangarije abanyamakuru.

Mu magambo yatangarije abanyamakuru nyuma gato y’umutingito ubaye, Minisitiri w’intebe Fumio Kishida yihanangirije abaturage kwitegura guhangana n’ibiza byinshi.Impamvu ngo n’uko ikigo gishinzwe ubumenyi bw’isi muri iki gihugu cyemeje ko mu minsi irimbere ibindi biza biri bwibasire iki gihugu.

Kishida ati: “Abaturage bakeneye gukomeza kuba maso kugira ngo bahangane n’ingaruka z’umutingito ushobora kwibasira uduce dutandukaniye. Ndaburira abantu mu bice bitandukanye ko bashobora kwibasirwa na Tsunami bityo bakaba basabwa kuba maso.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *