Ubuyobozi bwa Rwamagana City F.C bwahaye inshingano zo gutoza Muhire Hasan wasezeye mu ikipe ya MIROPLAST F.C , akaba avuga ko afite intego yo kuyifasha ikaba yasubira mu cyiciro cya mbere.
Â
Ubuyobozi bwâikipe ya Rwamagana City F.C bwemeza ko bufitiye ikizere umutoza Muhire Hasan ndetse bazakora ibishoboka ikipe igaruke mu kiciro cya mbere nkuko byemezwa nâumunyabanga akaba nâumuvugizi wa Rwamagana FC, Niyivuga Mansula.
Â
Agira ati âtwahisemo gukorana nâumutoza Muhire Hasan kuko ni umutoza ufite uburambe mu gutoza, kandi ni umutoza wari usanzwe atugira inama akaduha ibitekerezo ,twaraganiriye twumvikana ko azadufasha, yatubwiye ko afite akandi kazi ,ariko twumvikanye ibizamufasha byose kugirango bimworohereza gutoza ikipe ya Rwamagana kandi turizera ko azadufasha ikipe ikabasha kujya mu kiciro cya mbereâ.
Â
Umutoza Muhire Hasan avuga ko guhabwa akazi na Rwamagana bitazamubuza gukomeza akazi akorera muri PSF ndetse akizeza abakunzi ba Rwamagana ko azayifasha kujya mu kiciro cya mbere.
Â
Agira ati ânumvikanye na Rwamagana City nkuko naganiriye nâamakipe arimo nâayo mu kiciro cya mbere ariko Rwamagana niyo yubahirije ibyo nifuzaga harimo no gutoza mbifatanya nâakazi kanjye gasanzwe nkuko na MIROPLAST yari yabinyemereye ,ndizeza Abanyarwamagana ko tuzafatanya kujya mu kiciro cya mbere kandi nidufatanya tuzabigerahoâ.
Â
Akomeza agira ati â ikipe dufite ni nziza kuko dufite abakinnyi beza, ubu turimo gukora ibishoboka byose ngo ikipe ikomeze kwitwara neza kugirango tuzarangize mu makipe ane azakina ÂŒâ.
Â
Umutoza Muhire Hasan ubusanzwe afatanya akazi ko gutoza umupira wâamaguru no gukora mu rugaga rwâabikorera PSF i Gikondo, mu mujyi wa Kigali, mu gihe ikipe ya Rwamagana ibarizwa mu Mujyi wa Rwamagana mu birometero birenga 50 uvuye mu mujyi wa Kigali.
Â
Eng. Muhire Hasan ni umwe mu batoza bane bâAbanyarwanda bagiye bwa mbere mu mahugurwa yâubutoza mu Budage, Â aribo Senenga Innocent wasezeye muri Police F.C mu cyumweru gishize, Habimana Sostene wasezeye muri Musanze F.c ndetse na Mashami Vincent utoza ikipe yâigihugu âAmavubiâ.


Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


