Umutoza mukuru w’umusigire wa Rayon Sports, Romami Marcel, yavuze ko imyitwarire y’abakinnyi babiri: Youssef Rharb na Ait Lahssaine Ayoubbari baratijwe na Raja Cassablanca yo muri Maroc yari imaze kurambirana, ikaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kubasezerera.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama 2022 Rayon imaze kunganyiriza na Musanze FC 0-0 kuri sitade ya Kigali, i Nyamirambo, umutoza Marcel yavuze ko aba bakinnyi baranzwe n’imyitwarire itari myiza ariko yirinda kuyivugaho byinshi.
Yavuze ko abantu badakwiye kubifata nk’ibifite impamvu yoroshye kuba umuyobozi mukuru w’ikipe yarafashe icyemezo cyo kubasezerera. Ati: “Bari abakinnyi beza ni byo ariko kuba umukinnyi mwiza ukaba na indiscipline (utagira imyitwarire myiza) ni ibintu bitandukanye.
Mwebwe muri hanze, ntabwo mwamenya ibintu bibera muri group, muri famille haberamo ibintu byinshi. Ntabwo nabivuga ngo mbirangize, kuba ubuyobozi bwafashe iriya decision (icyemezo), ntimubone ko ari decision yaje yoroshye, ni byo byari bikomeye kuba Perezida w’ikipe yafashe decision nk’iriya. Hari aho byari bigeze.”
Uyu mutoza avuga ko mbere y’uko aba bakinnyi basezererwa, batigeze bagaragara mu myitozo kandi ngo ntibasobanuye impamvu yabibateye. Ati: “Ntabwo twigeze tubabona mu myitozo, ahubwo twababonye mu Nzove (aho Rayon yitoreza) baza gufata ibikoresho byabo, bagenda, natwe ntabwo twari tuzi icyabaye.”
Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gusezerera Youssef na Ayoub nyuma y’aho bagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Maroc bagaragaza akababaro kabo. Bavugaga ko babayeho nk’imfungwa, batagisinzira kubera ko ngo barya indyo imwe ndetse banamaze amezi abiri badahembwa. Ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze kumva ibibazo bafite.

4 Responses
Umutoza Marcel avuga ko imyitwarire ya Youssef na Ayoub yari irambiranye
Hahahah,muratubeshye pe kandi icyo nzicyo muzabakumbura.mwitubeshya kuko ikipe tuzi idakinisha indiscipline nimwe yonyine gusa.ngirango umwanya wanyu muzawusubirana ( uwa 7)munaniwe gutsindira i Nyamirambo ubwo kugisenyi muzashobora Étincelle koko.reka kutubeshya..