Ikipe ya APR FC yamaze kongerera amasezerano umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza wayo mukuru.
Amakuru avuga ko uyu mutoza yamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Mohammed Adil Erradi ni umutoza wa APR FC kuva muri 2019, akaba amaze guhesha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibikombe bitatu bya shampiyona.
Uyu mutoza wari ku musozo w’amasezerano ye amakuru yavugaga ko yifuzwa n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda, arimo na Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Cyakora cyo kubera uko APR FC yamurinze mu gihe andi makipe yirukanaga abatoza kubera ibyangombwa, Adil yari amaze igihe atangaza ko ubuyobozi nibumugirira icyizere nta kabuza azongera amasezerano.


