Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 6 Kanama 2024, Hamas yatangaje ko uwari umuyobozi wayo muri Gaza, Yahya Sinouar, yagizwe umuyobozi mushya wa politiki w’umutwe wa kisilamu wo muri Palestine, nyuma y’icyumweru kimwe uwamubanjirije, IsmaĂŻl Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran.
Itangazo rya Hamas rigira riti: “Umuryango wo kwihagararaho wa kisilamu Hamas uratangaza ko umuyobozi Yahya Sinouar yagizwe umuyobozi w’ibiro bya politiki by’umutwe.”
Nyuma y’iminota mike y’iri tangazo, ibisasu bya roketi byarasiwe mu karere ka Gaza byerekeza muri Israel, nk’uko byigambwe na Brigade ya Ezzedine Al-Qassam, ishami rya gisirikare rya Hamas.
Ngo ni “Ubutumwa bukomeye” kuri Israel nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Ingabo n’abayobozi ba Israel bashinja Yahya Sinouar kuba umwe mu bateguye igitero cya Hamas kitigeze kibaho cyo ku itariki ya 7 Ukwakira muri Israel cyahitanye abasaga 1000 bigatuma aba umwe mu bantu bashakishwa cyane kurusha abandi na Israel.


