Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Kamena, imirwano hagati y’Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo n’inyeshyamba za M23 yarakomeje, hafi y’umujyi wa Kanyabayonga, muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru).
MONUSCO yemeje amakuru avuga ko iri gufasha FARDC kurengera abaturage baho.
Iyi mirwano yabereye cyane cyane ku murongo wa Kilambo-Bulindi, mu burengerazuba bw’umujyi, muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse ku muhanda Maysafi-Lubwe, muri parike y’igihugu ya Virunga, no ku muhanda Kanyabayonga-Rwindi.
Umuvugizi wa MONUSCO, Lt. Col. Kedagni Mensah, yemeje ko inkunga y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ku ngabo za Congo.
Avuga ko aba bakoranye amarondo ahuriweho i Kanyabayonga, ku bufatanye n’ingabo za FARDC, mu rwego rwo gushimangira umutekano w’abasivili.
Ati: “Iki kibazo cy’umutekano wangiritse cyasabye kohereza izindi ngabo za brigade yo gutabara byihuse (ya MONUSCO). Ni yo mpamvu, kuva ku wa 30 Gicurasi 2024, batayo yo muri Nepal yo gutabara byihuse yongeye koherezwa muri ako gace kugira ngoyongerere ingufu ibirindiro bihoraho bya Kanyabayonga ”.
Kongera ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace nk’uko abivuga, “birakorwa mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo mu kurinda abaturage b’abasivili no kubafasha.”
Ni yo mpamvu, mu minsi yashize, nkuko akomeza avuga Lt. Col. Kedagni Mensah, ngo batayo yo muri Nepal ndetse na batayo yo muri Malawi bakomeje gufasha abaturage bavanwe mu byabo ndetse no guhuza ibikorwa byabo na FARDC mu gukaza ibirindiro byabo.

Imirwano iherutse kubera mu gace ka Rutshuru, yatewe n’igitero cya M23 cyaganaga Kanyabayonga nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Ngo iki gitero rero cyatumye ingabo zishinzwe gutabara byihuse za brigade ya MONUSCO zoherezwa i Kanyabayonga, kugira ngo zifashe abaturage bahungaga akarere k’imirwano.
Amakuru akomeza agira ati: “Batayo ya Malawi yaherekeje bamwe mu baturage bavanwe mu byabo bagana ahantu hatekanye, itanga ubuvuzi kandi borohereza abaturage kuva i Kilambo, Mirangi na Kanyabayonga kugera i Kirumba.”
Ku ruhande rwayo, sosiyete sivile ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru) irasabira FARDC ibindi bikoresho byinshi mu rwego byo guhangana n’ibitero by’inyeshyamba za M23, n’ubutabazi bwihutirwa ku miryango iherutse kwimurwa n’iyi mirwano.


