Umuvunyi yagaragaje uko abaturage bakeneshwa n’abahesha b’inkiko

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko hari imanza zifite agaciro gato zirangizwa n’abahesha b’Inkiko b’Umwuga kandi agaciro kazo kari munsi y’igihembo cyabo bigatuma imitungo y’umuturage itezwa cyamunara ngo hashakwe icyo gihembo bityo bigasiga uwo muturage mu bukene.

Ibi byagarutsweho ubwo Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021/2022 na gahunda y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2022/2023.

Iyi raporo iragaruka ku bibazo by’abayobozi n’abakozi ba Leta batamenyekanishije imitungo yabo mu gihe cyateganijwe, ibigo bya Leta bitatangiye raporo igihe, ibibazo bya ruswa, akarengane no kwica amategeko y’icungamutungo n’arebana n’imitangire y’amasoko ya Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *