Umuvunyi yakiriye ibirego 640 by’akarengane muri 2019/2020

Sangiza iyi nkuru

Mu mwaka wa 2019-2020 Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwakiriye mu nyandiko ibibazo by’akarengane 640, birimo ibyazanywe n’abagabo 377 n’ibyazanywe n’abagore 261 n’ibibazo 2 byatanzwe n’ibigo.

Mu mwaka wa 2019- 2020 kandi, Urwego rw’Umuvunyi rwasesenguye kandi rugenzura imitungo yamenyekanishijwe n’abantu 1,245 muri bo 12 ntibashoboye gusobanura neza inkomoko y’umutungo wabo bityo bakorwaho iperereza. Abantu 3 dosiye zabo zararangiye zishyikirizwa Ubushinjacyaha naho 9 dosiye zabo ziracyakurikiranwa.

Ibi byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase, kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukwakira, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi iyobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2019/2020 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2020/2021.

Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi 2019-2020 harimo Ubukangurambaga mu rwego rwo gukumira ruswa n’akarengane; Kwakira no gusuzuma ibibazo by’akarengane, Kurwanya ruswa; n’Imiterere ya ruswa hashingiwe ku bushakashatsi.

Hiyongeraho; Guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza; Kwakira no kugenzura inyandiko z’imenyekanishamutungo; Guhuza ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi; n’Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko Ibibazo bikeneye umwihariko ari;

1.Ibibazo by’ubutaka ( 32.4%) Ahubatswe Imidugudu n’Ubutaka bwasizwe n’Abanyarwanda bari barahunze muri 1959;

2. Abantu baberewemo imyenda n’Ibigo cyangwa Amasosiyete (7.87%).

Mu bibazo 640 byakiriwe, ibibazo 436 byarakemutse, mu gihe ibibazo 171 bigikurikiranwa mu nzego byoherejwemo, naho 33 ntibirasuzumwa kubera ko byaje mu mpera z’umwaka nk’uko Umuvunyi Mukuru yabitangaje.

Iyi raporo igaragaza ko abaturage bageza ibibazo ku Urwego rw’Umuvunyi biganje mu turere two mu Mujyi wa Kigali akaba ari naho hari ibibazo byinshi bingana na 187, hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo ifite ibibazo 134, Intara y’ Iburengerazuba ifite ibibazo 133, Intara y’Iburasirazuba ifite ibibazo 111 naho Intara y’Amajyaruguru ifite ibibazo 73.

Kuba ibibazo byinshi byinjira ari ibituruka mu Mujyi wa Kigali, ngo biterwa n’uko ari ho hari abaturage byorohera kugera ku Urwego rw’Umuvunyi kurenza ahandi kuko ruri hafi yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *