Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito w’isi wibasiye Haïti ku wa gatandatu byari bikomeje, inkubi y’umuyaga Grace n’imvura nyinshi byakomwe mu nkokora ibi bikorwa muri bimwe mu bice bigize icyo gihugu. Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, umuyaga Grace wazamuwe ugashyirwa mu cyiciro cy’imiyaga ikomeye uvuye ku woroheje wari uri mu burengerazuba bw’umujyi wa Les Cayes uhuha werekeza mu burengerazuba ugana muri Jamaica, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika kigenzura imiyaga, US National Hurricane Center (NHC). Ku wa mbere, abakora ubutabazi bajagajaze mu byasenyutse bagerageza gushakisha ababa barokotse uwo mutingito, mbere yuko imvura nyinshi igwa, igashyira icyondo mu kazi bari barimo, bigatuma birushaho kugorana gushakisha abashobora kuba barokotse. Mbere yaho, ikigo NHC cyari cyagereranyije ko umuyaga Grace ushobora guteza amazi y’imvura agera kuri santimetero (cm) 25 mu karere kaba kashegeshwe kurusha utundi. Hari ubwoba ko umwuzure ukomeye ushobora guteza inkangu nk’uko BBC ibitangaza. Kuri Twitter, ikigo cya Haïti cyo guhangana n’ibiza cyashishikarije “abaturanyi beza bafite ikirere kitahuye n’ikibazo” gufasha mu gucumbikira abataye ingo zabo. Umuyaga Grace uje mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, basigaye nta hantu bafite ho kuba nyuma y’uwo mutingito, byabasabye gufata icyemezo niba baguma aho babaye bari bitwikiriye iby’amaburakindi cyangwa bakarwimesamo bagasubira kwikinga mu nyubako zangijwe n’umutingito. Abantu batari munsi ya 1,419 ni bo bazwi ko bapfiriye muri uwo mutingito wari ku gipimo cya 7.2. Abantu barenga 6,900 barakomeretse, naho abandi batazwi umubare baracyaburiwe irengero. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] Abanyarwanda bongeye gutabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi\ikimwaro gikomeye\Afganistan irafashwe
youtube.com


