kane-tanaka.jpg

Umuyapanikazi wafatwaga nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi ntakiri ku Isi y’abazima

Sangiza iyi nkuru

Umuyapanikazi wari uzwi nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi yasezeye ku Isi y’abazima ku itariki 19 Mata ku myaka 119 nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Mbere.

Kane Tanaka yavukiye ahitwa Fukuoka mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Buyapani ku ya 2 Mutarama 1903. Muri uwo mwaka, nibwo abavandimwe ba Wright bakoze urugendo rwa mbere n’indege kandi nibwo Marie Curie yabaye umugore wa mbere wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel.

Iyi nkuru dukesha RTBF ivuga ko Tanaka yari afite ubuzima bwiza kugeza vuba aha kandi yabaga mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru aho yavukiye, aho yakundaga imikino, gukemura ibibazo by’imibare, kunywa soda no kurya chocolat.

kane-tanaka.jpg

Akiri muto, Kane Tanaka yacungaga ubucuruzi bwinshi, burimo ubw’amakaroni n’imigati ikoze mu muceri. Yashyingiwe mu 1922, yibaruka abana bane anarera undi wa gatanu.

Yateganyaga kuzagaragara mu mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 2021 ashaka gusiganwa n’abagendera mu magare yo kwa muganga, ariko aza kubisubika kubera icyorezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *