Umuyobozi Mukuru mu gisirikare cy’Amerika yabwiye Perezida Trump ko nta ngabo bateze kohereza mu mihanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyambanga wa leta muri Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mark Esper yavuguruje Perezida Donald Trump ku mwanzuro yari yafashe wo gushyira abasirikare mu muhanda ngo bahagarike abakomeje kwigaragambya nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’abapolisi bo muri Leta ya Minnesota.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press kivuga ko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu nyubako ya Pantagon, Esper yavuze ko nta basirikare bazajya guhangana n’abigaragambya kuko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma itegeko Perezida Trump yitwaje aca iteka ryashyirwa mu bikorwa.

Perezida Trump yari yatangaje ko hagiye gushyirwa mu bikorwa itegeko ryo mu mwaka wa 1807 rimwemerera gushyira igisirikare mu mijyi itandukanye, ibintu atavugaho rumwe n’abayobozi ba Leta zimwe n’intara. Yagize ati: “Nzifashisha itegeko mu gihe ubuyobozi bwananiwe kurinda abaturage n’imitungo yabo.”

Umukuru w’Ingabo yavuze ko iby’iri tegeko ntaho bihuriye n’ibiri kuba kuko ngo nta mpamvu rigaragaza zatuma ingabo zifashishwa muri ubu buryo nta n’imwe muri zo ihari. Yagize ati: “Sindi kuvuga ibi nk’ukuriye ingabo gusa, ndabivuga nk’uwahoze ari umusirikare. Gukoresha ingabo bishyirwaho n’iri tegeko bikorwa iyo ari yo mahitamo yonyine asigaye, nko mu gihe cy’amage cyangwa indi mpamvu ikomeye itunguye igihugu. Kuri ubu rero nta gikuba cyacitse, nanze ikoreshwa ry’iryo tegeko.”

Nyuma y’ikiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ejo, Esper yahamagajwe muri White House ngo agirane ibiganiro na Perezida Trump gusa ntibiramenyekana niba bifitanye isano no kumuha amabwiriza yo gusubiza abasirikare mu mujyi wa Washington DC no mu bindi bice biri kuberamo imyigaragambyo.

Umuvugizi wa Perezida Trump, Kayleigh McEnany yabwiye itangazamakuru ko Esper akiri wa wundi ku gitekerezo cye nk’Umukuru w’Igisirikare. Yagize ati: “Esper aracyari wa mukuru w’Igisirikare, Esper. Haramutse habayeho kumutakariza ikizere mwabimenyeshwa gusa icyo mwamenya nuko Perezida aba afite uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ririya tegeko.”

Esper yari aherutse kwirukana James Miller wakoraga mu rwego rwa Siyansi mu bya gisirikare, amuhora kugira uruhare rweruye mu gukoresha imbaraga z’umurengera mu nkubiri yo guhagarika abigaragambyaga.

Esper yanasabye ukuriye igisirikare muri Washington, Ryan McCarthy kumuha raporo y’ikoreshwa rya kajugujugu yafotowe igenda hejuru y’aho abigaragambya babaga bari muri uyu mujyi hagamijwe kubatatanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *