Umuyobozi mukuru muri Islamic State yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Islamic State uzwi nka Omar the Chechen yitabye Imana azize ibikomere yakuye mu bitero by’indege za Amerika muri Syria mu cyumweru gishize.

Abayobozi mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari babanje gutangaza ko uyu mugabo yicanywe n’abarwanyi be 12 mu gitero cyagabwe aho bakoreraga inama. Nyuma batangaje ko yarokotse icyo gitero cy’indege ariko aza gupfa kuri uyu wa Mbere ushize.

Omar the Chechen bari barahaye izina ry’intambara rya Shishani, azwiho kuba yari umwe mu bayobozi ba gisirikare ba Islamic State bari bashoboye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zari zarashyize miliyoni 5 $ ku mutwe we. Amerika ngo yamufataga nk’umunyamabanga ushinzwe ingabo wa Islamic State.

8D52963D-DBD5-495F-AB46-0D06D641E140_w640_r1_s_cx0_cy8_cw0
Omar the Chechen

VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko yarwanye nk’inyeshyamba y’umunya-Checheniya arwanya ingabo z’u Burusiya mbere yo kwinjira mu gisirikare cya Georgia mu 2006 akongera guhangana n’ingabo z’u Burusiya mu 2008.

Nyuma y’imyaka 4, yongeye kugaragara muri Syria nk’umuyobozi wa batayo y’abarwanyi b’abanyamahanga. Ubwo Islamic State yazamukaga muri Syria mu 2013, yagizwe umuyobozi w’abarwanyi ushinzwe igice cy’amajyaruguru y’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *