Ofisiye mu gipolisi cya Uganda, Siraj Tibata wari umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Molo muri Tororo, yikubise hasi ahita apfa nyuma yo kurasa umuturage aho barwaniraga mu kabari.
Siraj Tibata yapfuye ku wa Mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018, ahagana saa yine zâijoro, ubwo mu kabari âAquaâs drinking Jointâ haberaga imirwano nawe akarimo, akarasa umuturage umwe, nyuma nawe akaza kwikubita hasi agahita apfa.
Nkâuko bitangazwa nâikinyamakuru Dailymonitor, ngo Siraj Tibata yikubise hasi ubwo yari amaze kubona ko arashe umuturage, aho bari muri ako kabari imirwano yaberagamo.
Umwe mu baturage bari aho witwa John Opio, Â yagize ati âTibata yazanye abandi bâofisiye muri âAquaâs drinking jointâ baje guhagarika iyo mirwano, ariko muri ako kavuyo, ku bwâibyago yarashe umuturage, Dominic Omaset , mu kanya gato yituye hasi ahita apfa mu buryo budasobanutseâ.
Dominic Omaset warashwe ngo bahise bamujyana mu ivuriro âHope clinicâ nyuma bahamuvana bamujyana kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Tororo. Bamwe bakaba bavuga ko yari inshuti yâuyu mupolisi wapfuye.
Umuyobozi wâagace ka Molo, John Emiriat yatangaje ko Tibata yapfiriye mu ivuriro âHope clinicâ aho bahise bamujyana, ati âTuracyeka ko yishwe nâagahinda yagize nyuma yo kumenya ko arashe umuntuâ.
John Emiriat wasobanuraga uburyo Tibata yari umupolisi witondaga, yaboneyeho kugaya abaturage batubahiriza amategeko.
Nyuma yâurupfu rwa Siraj Tibata, ngo nta muntu nâumwe watawe muri yombi, iperereza rikaba ririmo gukorwa ngo hamenyekanye icyaba cyatumye uyu mupolisi apfa.
Â


