Umuyobozi wa MONUSCO, Umunyamerika, James Swan, kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Mata 2026, mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC M23.

Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu gitondo cya kare nk’uko amakuru dukesha Kivu Morning Post avuga.

Yageze i Goma nyuma yo kunyura Beni na Bunia, mu rwego rw’urugendo rwe rwa mbere mu burasirazuba bwa DRC kuva yashyirwaho nk’Intumwa nshya idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo muri Werurwe asimbuye Bintu Keita.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), bwanditse kuri X ko ingendo za James Swan, mu burasirazuba bwa Congo, zigamije gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano, kurinda abaturage, no gushyigikira ibikorwa byo gushaka mahoro bikomeje.


