Umuyobozi w’inyeshyamba za OLA aravuga ko bari gutegura igitero simusiga kuri Addis Abeba

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro w’Abanya-Oromo witwa OLA, urwanya leta ya Ethiopia ufatanyije n’inyeshyamba z’Abanya- Tigray zo mu mutwe wa TPLF, yavuze ko abarwanyi babo bari hafi y’umurwa mukuru kandi ko bategura igitero gishya, asezeranya ko intambara igiye kurangira “vuba cyane”.

Muri Kanama, umutwe wa Oromo Liberation Army (OLA), umutwe witwaje intwaro w’abaturage bo mu bwoko bwa Oromo, watangaje ko wagiranye amasezerano na Tigray People Liberation Front (TPLF), urwanya ingabo za leta mu majyaruguru y’igihugu kuva mu Gushyingo 2020.

Imitwe ya TPLF na OLA ifatwa nk’iy’iterabwoba na Addis Ababa, yatangaje mu cyumweru gishize ko hafashwe imijyi myinshi ifatika mu karere ka Amhara, ndetse itangaza ko ihanze amaso umurwa mukuru.

Avugana na AFP kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ugushyingo, Umuyobozi w’inyeshyamba za OLA, Jaal Marroo yagize ati “ Icyo nzi neza ni uko bigiye kurangira vuba cyane. Turi kwitegura kugaba ikindi gitero.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma iragerageza kugura igihe kandi iragerageza gutangiza intambara y’abenegihugu mu gihugu, bityo irahamagarira abaturage kurwana,”

Mu gihe TPLF ivuga ko yafashe imijyi iri mu birometero magana uvuye mu murwa mukuru, Jaal Marroo, amazina ye nyakuri akaba ari Kumsa Diriba, yemeza ko bamwe mu barwanyi ba OLA begereye Addis Abeba cyane nko mu birometero 40.

OLA isanzwe ifite ibirindiro muri Oromia, igice kinini cy’igihugu gikikije Addis Abeba.

Guverinoma ya Ethiopia ariko ku ruhande rwayo irahakana ayo makuru y’uko umurwa mukuru usumbirijwe, ariko abayobozi bawo basabye abaturage kuryamira amajanja bakitegura kuwurwanira mu gihe za ambasade zitandukanye z’amahanga zikomeje guhamagarira abaturage bayo kuva muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere abinyujije kuri twitter Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yagize ati “Mu gihe twageragejwe ku mpande nyinshi, twese hamwe ubushake bwo kubona iherezo ry’inzira twiyemeje bwatumye dukomera”.

Hagati aho impande zihanganye zikomeje kwima amatwi abazisaba guhagarika imirwano zikajya ku meza y’imishyikirano.

Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yohereje ingabo gukuraho ubuyobozi bw’Intara ya Tigray buyobowe na TPLF, yashinjaga kuba yaragabye ibitero ku birindiro bya gisirikare muri iyi ntara ikica abasirikare ba leta.

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2020, Abiy Ahmed yatangaje intsinzi, ariko muri Kamena uyu mwaka abarwanyi ba TPLF bahindukirana ingabo za leta bazambura ibice zari zarabakuyemo ndetse bakomeza no mu zindi ntara za Afar na Amhara ndetse bakaba basatira umurwa mukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *