gkzo2cywgaaxu1u-2.jpg

Umuyobozi w’umujyi yanenze abagifite amakuru y’ahiciwe Abatutsi batayatanga

Sangiza iyi nkuru

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatatu habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Haranashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Gahanga.

Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng Patricie Uwase, Cardinal Antoine Kambanda n’abandi bayobozi batandukanye.

gkzo2cywgaaxu1u-2.jpg

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatatu hakaba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abantu 12 yabonetse mu Kagari ka Murinja muri uyu murenge.

gkzoe1cwoaav8wq-2.jpg

Abaturage basabwe gutanga amakuru y’ahakiri indi mibiri kugira ngo ishyingurwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng Patricie, wifatanyije n’abaturage ba Gahanga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye abarokokeye muri uyu murenge no mu nkengero zawo banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo.

Ati “Amateka u Rwanda rwanyuzemo ni ayacu. Dukwiye kuyashingiraho tukavomamo imbaraga zituma twese duharanira gukomeza kubaka u Rwanda rushyize hamwe no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

gkzoo-ew4aawnc7.jpg

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Gahanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva yihanganishije abaharokokeye ndetse n’abafite ababo basaga ibihumbi 16 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Gahanga.

gk0i-r0w8aa-fgd.jpg

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko bibabaje kuba twibuka ku nshuro ya 30 ariko hakaba bakiri abantu bafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside ariko bakaba badatanga amakuru y’aho bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

gkzncnswoaazrd8_1_.jpg

Yavuze kandi ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyabika hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no gufata neza ibimenyetso bibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *