Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Beatrice Gahongayire, ufite uruganda rwenga inzoga rwa African Buffalo, na Bonaventure Niyitegeka ukuriye ibikorwa muri uru ruganda, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitemewe.
African Buffalo ifite icyicaro mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo. Ikora ibinyobwa bisindisha nka Moonlight Vodka, MasterCane Spirit na ReaWaragi Gin, ibyo byose RIB ivuga ko bitemewe.
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Ukwakira, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yabwiye The New Times, ko ibinyobwa byose bifite methanol irenga 0.5 ku ijana cyangwa Ethanol iri hejuru ya 45 ku ijana bitemewe mu binyobwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Murangira avuga ko RIB itazihanganira ibikorwa byose nk’ibi bibangamira ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Turasaba abaturage kwitonda mu gihe bagura ibintu byose binyobwa no kubanza gusuzuma niba ibicuruzwa byemewe cyangwa bitemewe. Ibi bishobora gukorwa harebwa niba ibicuruzwa bifite nimero y’icyiciro, amatariki byakorewe n’igihe bizarangirira n’ibindi bimenyetso. ”
Aba bakekwa ubu bafungiye kuri Station ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rigikomeje.


