RDC: Umuyobozi wa Congo Airways n’umwungirije bahagaritswe ku mirimo yabo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru n’Umuyobozi wungirije wa Congo Airways, kompanyi y’igihugu y’indege ya DRC, ku wa Gatanu, itariki 05 Ukwakira 2024, bahagaritswe ku mirimo yabo, mu gihe iyi sosiyete imaze amezi menshi ihura n’ibibazo bikomeye. Hagaragajwe ibirego byo gucunga nabi imari no kutubahiriza imyanzuro y’inama .

Congo Airways yashinzwe mu 2014, ubu iri mu bihe bikomeye. Mu ndege enye yatangiranye ubu hasigaye ebyiri gusa nazo zombi zahagaze kubera ibibazo bya tekiniki. Isosiyete yungukiye ku cyemezo cyatanzwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA), kiyemerera gusubiza imwe mu ndege zayo mu kazi.

Nubwo leta yagiye itangaza inshuro nyinshi inkunga ya leta yo kugerageza gukiza isosiyete, nta kintu gifatika kirakorwa kugeza ubu. Gahunda iheruka ireba kwemeza icyifuzo cyo kuvugurura indege za Congo Airways.

Mu nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2024, Jean-Pierre Bemba Gombo, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubwikorezi, yerekanye gahunda y’ibikorwa yo kubyutsa iyi sosiyete. Gahunda y’imyaka itanu iteganya kugura indege eshatu za A320 binyuze mu kubanza kuzikodesha.

Ariko, iyi sosiyete ikomeje guhura n’ibibazo by’imbere. Igomba gucunga abakozi benshi, kimwe mu bibazo bitera amakimbirane hagati y’inzego zayo.

Mu cyemezo cyo guhagarika abayobozi, Minisiteri isanga hari ibimenyetso bikomeye byerekana imiyoborere mibi. Ibyakomeje kuvugwa n’ihuriro ry’abakozi n’ibisubizo by’ubugenzuzi bwa nyuma bwakozwe bishimangira ibyo birego.

Mu gihe hagitegerejwe icyemezo cya nyuma cya guverinoma, hashyizweho itsinda rishinzwe ubuyobozi ry’agateganyo, rigizwe n’umuyobozi ushinzwe mission n’abamwungirije babiri bashinzwe ubuyobozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *