Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe yugarijwe n’ibibazo by’ubukene.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock yandikiye Komite Nyobozi y’ikipe ya Etincelles FC ayimenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida.
Mu ibaruwa dufitiye kopi, Ndagijimana Enock yavuze ko atakibona umwanya uhagije wo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.
Akomeza avuga ko yeguye kubera umwanya muto we, gusa haravugwa ko ubwegure bwe bufitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.
Mu minsi ishize, hari bamwe mu bakunzi b’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bazanye ibyapa kuri Kigali Pelé Stadium, batabaza Umukuru w’Igihugu bavuga ko yatabara ikipe ya bo kuko Akarere ka Rubavu kayitereranye.
Abo bafana bakoze ibyo, bahanwe n’ubuyobozi kutagaruka ku kibuga mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu.
Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Députe wari Visi Perezida w’iyi kipe, ni we usigarana inshingano zo kuba ayiyoboye.


