Umunya-Caméroun, André Onana ukinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, yahagaritswe gukina umupira w’amaguru na UEFA nyuma yo gusanga yarakoresheje imiti yongerera abakinnyi imbaraga.
Ibihano bya Onana biratangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu, bikaba bireba ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.
Onana yahagaritswe nyuma yo gupima inkari ze bagasanga yarakoresheje umuti wongera imbaraga wa Furosemide, gusa Ajax yo ikavuga ko atawufashe ku bushake nyuma yo kugubwa nabi.
Iyi kipe yavuze ko izajuririra kiriya cyemezo cya UEFA mu rukiko ruca imanza za siporo (TASS).
Itangazo Ajax yasohoye rivuga ko “Mu gitondo cy’itariki 30 Ukwakira Onana yaguwe nabi. Yashatse gufata umuti. Atabigambiriye ariko, yafashe Lasimac, umuti umugore we yaherukaga kugenerwa.”
Umuyobozi Mukuru wa Ajax, Edwin van der Sar we yavuze ko bamaganye imiti yongera imbaraga, avuga ko “duhagaze kuri siporo isukuye. Ibi ni ugusubira inyuma, kuri Andre ubwe ariko rwose natwe ku kipe.”
Yunzemo ati: “Andre ni umunyezamu wa mbere wagaragaje ko afite agaciro kuri Ajax imyaka myinshi kandi ukundwa cyane nabafana.”
“Twari twizeye ko ahagarikwa by’agateganyo cyangwa by’igihe kigufi kurenza aya mezi cumi n’abiri, kuko bigaragara ko atari agamije kongerera ingufu umubiri we bityo bikazamura imikinire ye.”


