Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi, yitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III w’u Bwongereza.
Ni umuhango wabereye ahitwa Westminster Abbey i Londres.
Umwami Charles III wambitswe ikamba ry’ubwami na Musenyeri wa Canterbury, Justin Welby; yimikanwe n’umwamikazi w’u Bwongereza, Camilla.
Umwami Charles III nyuma yo kwimikwa yarahiriye kuyoborana abaturage “ubutabera n’imbabazi, ndetse no gushyigikira Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza n’Itorero Peresibiteriyeni ya Ecosse.”
Bwa mbere mu muhango wo kwimika umwami kandi yasenze asaba ko impuhwe ziba ‘umugisha kuri bose” hatitawe ku myemerere n’imyizerere yabo.
Abashyitsi babarirwa mu 2200 ni bo bitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III w’u Bwongereza, barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Perezida Kagame kuri uyoboye umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza yageze i Londres ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Byari mbere y’uko agirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak ndetse no kwitabira inama ya Commonwealth yanitabiriwe n’umwami Charles III.
Uyu mwami w’u Bwongereza yimitswe mu gihe kuri uyu wa Gatandatu i Londres habereye imyigaragambyo y’abadashyigikiye ubwami bagaragaje ko atari umwami wabo.


