Hari amakuru ataremezwa n’ubutegetsi bwa Eswatini ko Umwami (Ngwenyama) Mswati III yaba yahunze igihugu mu gihe imyigaragambyo y’abasaba demukarasi imaze gukomera. Abashinzwe umutekano muri Eswatini – yahoze yitwa Swaziland basakiranye n’abigaragambya bari gusaba impinduka mu itegekoshinga muri Weekend ishize. Abigaragambya bivugwa ko bamwe bakomeretse, barasaba Umwami Mswati kwemera amavugurura ya demokarasi, harimo n’amatora. Ikinyamakuru cya leta muri Africa y’Epfo SABC cyavuze iby’uko guhunga kwa Mswati. Kivuga ko yaba ari mu Mujyi wa Johannesburg. Eswatini nicyo gihugu cya Africa cyonyine gitegekwa byuzuye n’ubwami. Umwami Mswati III w’imyaka 53 yimye ingoma mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82. Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by’abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk’uko Banki y’isi ibivuga. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abemera kurwanya Leta bameze nk’abarya amafi bayaryana n’amahwa yayo – Umunyamakuru Assouman
youtube.com



2 Responses
Umwami Mswati III ‘yahunze’ igihugu
Tilapia yokeje uyilyana n’amahwa. Hari na Lohi zotwa maze amahwa agahinduka nk’umuhore. Igereranywa lya Asoumani rero ririmo ubuswa cyanga ubunararibonye buke!
Umwami Mswati III ‘yahunze’ igihugu
Tilapia yokeje uyilyana n’amahwa. Hari na Lohi zotwa maze amahwa agahinduka nk’umuhore. Igereranywa lya Asoumani rero ririmo ubuswa cyanga ubunararibonye buke!