Bwiza

Umwami Rudahigwa yasize hehe u Rwanda? Kuki nta perereza rikorwa ku itanga rye?

amateka-numuco
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatandatu, 8 Kamena 2019 saa 16:29
Iminota 3 yo gusoma2 Abasomye
Umwami Rudahigwa yasize hehe u Rwanda? Kuki nta perereza rikorwa ku itanga rye?

Amateka ya politiki agaragaza ko nyuma yo kwicwa kwa Rudahigwa Mutara III , U Rwanda rwamaze imyaka 40 mu bibazo bya politiki bikomeye byiganjemo ivanguramoko n' uturere kugeza ubwo  jenoside yakorewe Abatutsi ibereye igahitana ubuzima bw' abasaga miliyoni harimo n' umugore we, umwamikazi Rosalie Gicanda.

Kuva ubwo,  umuhango wo kwibuka Mutara III watangiye kujya wubahirizwa n' abanyarwanda b' impunzi babaga mu mahanga, ariko n' abari mu Rwanda bajyaga bamwibuka ariko bakabikora rwishishwa.

Gusa kuva na nyuma ya 1994, nubwo Leta y' U Rwanda ifata Mutara III nk' imwe mu ntwari z' igihugu , nta bushake bwagaragajwe  mu rwego rwo kugaragaza ukuri ku  mayobera ku rupfu rutunguranye rwatwaye Mutara III.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu kiganiro kirambuye ku murongo wa telefoni yagiranye na Bwiza.com, Umuyobozi ushinzwe Umuco n' ubushakashatsi muri RALC, Dr. Jacques Nzabonimpa yavuze ko u Rwanda rwubaha amateka y' Umwami Mutara III Rudahigwa.

Ati" Kuba nta bushakashatsi bwihariye bwakomeje gukorwa ku itangwa rya Rudahigwa ni uko amakuru ashoboka ku rupfu yaratanzwe kuko yari umuntu ukomeye kandi wari ufite abantu bamuherekezaga aho agiye hose, abo rero bavuze uko byagenze kandi n' abiru bari hafi aho".

Dr. Mzabonimpa yakomeje kandi ashimangira ko ubwo bwoko bw' umuti buvugwa ko bwatewe Umwami bushobora no  kwica umuntu wese mu gihe bititondewe.

Kuwa 25 Nyakanga 1959, nibwo Umwami w' U Rwanda yatanze byari  nyuma y' igihe gito yari amaze agiye kwivuza Usumbura yahoze ari umurwa mukuru wa Ruanda-Urundi icyo gihe.

Nyuma y' iyo nkuru y' incamugongo yavugaga ko Umwami Mutara III yazize urushinge,  mu Rwanda abatari bake bavugaga ko ari urushinge rw' ingusho yatewe n' umuganga w' umubiligi.

Bemezaga ko Rudahigwa yishwe n' Ububiligi bitewe n' uko atemeranyaga nabo kuri byinshi bijyanye n' imiyoborere ndetse akanaharanira ko U Rwanda rwigenga byihutirwa.

Hagati , Umwami Mutara III Rudahigwa n' ibyegera bye bari bafatanyije kuyobora U Rwanda [/caption]

Ububiligi bwagiye bwivuguruza ku mpamvu y' itangwa rya Rudahigwa

Umwami Mutara III Rudahigwa akimara gutanga bategetsi bw' Ababiligi bategekaga u Rwanda batanze ibisobanuro binyuranye. Bamwe batangaje ko umwami w' u Rwanda azize uburwayi bw' umutwe ukabije (un grave mal de tàªte) abandi bakavuga ko yituye hasi avuye mu Bitaro , ariko nyuma yaho abaganga b' ababiligi baje gutangaza ko yaba yarazize kuvirirana mu mutwe (hémorragie cérébrale).

Hari n' abandi b' Ababiligi bagiye batangaza ko Umwami Rudahigwa yari afite indwara idakira ngo ishobora kuba yaratewe n' inzoga nyinshi yanywaga. Aha niho umwe mu basangwabutaka bamubahaga hafi yatangaje ko Rudahigwa yari afite ubuzima bwiza ngo n' ikimenyimenyi yakoraga imyitozo ngororamubiri ndetse akanakina Tennis.

Abakurikiranira hafi amateka y' u Rwanda bemeza ko mu gihe inkuru yavugaga ko umwami ashobora kuba yishwe agamabaniwe n'  Ububiligi , abaturage bahise bigaragambya batera amabuye  bamena imodoka z' abakoloni.

Gusa igitera urujijo muri iyi nkuru,  ni imyemerere ya nyina wa Mutara III,  umugabekazi, Ildegonde Kankazi wanze ko hakorwa  isuzuma(autopsie) ry' umugogo w' umwami.

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.