Hari amakuru ko Umwami wa Buganda, Kababa Ronald Muwenda Mutebi II yajyanwe kuvurirwa mu Budage indwara ya allergie. The Pearl ivuga ko Kabaka Mutebi yari amaze igihe arwaye n’ubwo bitari bikanganye ndetse akaba yaragiye yitabira bimwe mu birori nk’isabukuru ye muri Mata n’isabukuru ry’iyimikwa ku nshuro ya 28. Hari amakuru yahwihwishijwe ko Kabaka arwaye kanseri yo mu muhogo gusa Minisitiri w’Intebe wa Buganda, Katikiro Mayiga Charles Peter yahakanye ayo makuru. Yavuze ko Kabaka afite allergie. Kabaka Mutebi yagaragye ku Ngoro ya Nkoni muri Lwengo ndetse n’igihe yahuraga na Museveni, yari ameze neza gusa bikavugwa ko icyo gihe yabwiye Museveni ko agiye kwivuriza hanze. Nta rwego rwo mu Bwami bwa Buganda bireba rwari rwagira icyo ruvuga kuri iyi ngingo.


