Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ufite imyaka 94 y’amavuko, aracyafite imbaraga ku buryo ashobora gutwara imodoka.
Tariki ya 1 Ukwakira 2020 ni bwo uyu mwamikazi yagaragaye atwaye imodoka ye ya ‘Ranger Rover’ mu mihanda iri mu gace ka Sandringham muri Norfolk.Yari yambaye amataratara, agatambaro ko mu ijosi yagakinze mu mutwe.
Ibi Elizabeth II yabikoze nyuma gato y’inkuru yavugaga ko nta nama nini n’imwe ikibereye mu ngoro ze (Buckingham na Windsor) muri uyu mwaka, ku mpamvu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Umwamikazi Elizabeth II yavutse tariki ya 21 Mata 1926.


Umwamikazi Elizabeth II (ari hamwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip) afite imyaka 94 y’amavuko


