Umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth, yashimiye, Umunyarwanda witwa Jean d’Amour Mutoni wo mu Rwanda kubera uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu mu byo akora. Hari mu kiganiro Umwamikazi Elizabeth mu cyumweru gishize yagiranye n’abantu batanu b’urubyiruko bari mu bigeze guhabwa amashimwe atanga azwi nka Queen’s Leader’s Award. Mu 2012, Jean d’Amour Mutoni afatanyije na Alphonse Rugigana, bashinze ikigo kigenga Acts of Gratitude (AOG) gifasha urubyiruko gutangira imishinga ifasha abantu gutera imbere. Mu kiganiro kuri video n’Umwamikazi, Mutoni yamweretse kimwe mu byumba bakoreramo ati: “Baza hano bafite ibitekerezo gusa, bakagenda biteguye gutangiza ‘entreprises’ zabo”. Ku mafoto amwereka urugero rw’uwitwa Nina avuga ko yatangiye gukorana na AOG mu 2019 akagenda agafungura ‘social entreprise’ y’ubuhinzi. Ati: “Mu cyumweru gishize, yerekanywe kuri televiziyo y’u Rwanda ashimwa kuba yahaye akazi urubyiruko rurenga 80, mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.” Umwamikazi Elizabeth aramusubiza ati: “Ibyo ni ibintu bikomeye, sibyo? Kubasha gukora itandukaniro ku bantu…” Mu 2015 AOG yagenewe igihembo cya Queen’s Leader’s Award kubera ibikorwa byayo, Umwamikazi Elizabeth agishyikiriza Mutoni. Inkuru ya BBC


